
Bamwe mubasirikare ba Republika ya Demokarasi ya Congo, biciwe i Kinshasa, bakubiswe nimugihe bari biswe Abatutsi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 18.05.2023, saa 5:25 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Uyumunsi nibwo byamenyekanye ko harabasirikare batatu biciwe i Kinshasa, bakubiswe nimugihe bari biswe Abatutsi, gusa byavuzwe ko aba basirikare bavuka Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, ariko atar’Abatutsi nkuko ayamakuru twayahawe nabamwe baturiye muri Congo.
Nkuko byavuzwe byavuzwe ko abishwe bari batatu baribasanzwe arabasirikare bomungabo za FARDC bakorera ga i Kinshasa.
Umwe watanze ayamakuru yagize ati: “Aba basirikare bakoreraga i Kinshasa bakubiswe, naba Congo Mani, kugeza bavuyemo umwuka wanazima bavuk’Imasisi, ariko saba Tutsi.”
Bakaba bishwe mugihe batejwe nabandi basirikare bahamagara abaturage ba Kinshasa bababwirako abo basirikare ari Abatutsi, bavuka Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Byavuzwe ko igihe barimo bakubitwa nabaturage, babakururaga mumuhanda, kugeza bavuyemo umwuka.
Abatutsi muri Congo Kinshasa, bicwa umunsi kumunsi bazira ubwoko bwabo nkuko bigaragara, umwaka wa 2021, ahitwa Murusenda ho muri Teritware ya Fizi, hishwe umusirikare uvuka mubwoko bw’Abatutsi azira ubwoko bwe Major Kaminzobe.
Naho uwitwa Lieutenant Vera, uvuka i Masisi, yiciwe Kitutu yicwa nabandi basirikare ba Fardc bamuziza ko ari Umututsi, bamwishe mukwezi kwa 12/2022.
Ubu bwicanyi bwagiye bubakenshi bukibasira Abatutsi ba Kivu y’Aruguru na Kivu y’Epfo.





