Abahungu bane bo mubwoko bw’Abatutsi(Abanyamulenge), mu Rurambo bafunzwe bazira ubwoko bwabo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 12/07/2023, saa 5:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mu Rurambo homuri teritware ya Uvira, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, ingabo za FARDC ndetse niza Barundi zo mwitsinda rihuriweho n’Ingabo za leta ya Kinshasa bari bamaze igihe kingana n’icyumweru bari muri Operation yiswe yogushaka umutwe wa M23 mubice bya Rurambo.
Iz’ingabo nkuko bivugwa zarangije iyo operation aho byemejwe nabaturage bomuribyo bice ko ingabo za Barundi zavuye mubice bya Mbundamo homuri Groupement ya Bijombo bamaze gusubirayo bose. Rurambo hakaba hasigaye nubundi abasirikare ba Barundi bari bahasanzwe bayobowe na Captain.
Mugihe iza FARDC zari zavuye mubice bya Lemera homuri teritware ya Uvira nabo bamaze kumanuka hakaba hasigaye abari mugace ka Gifuni akaba aribo bafunze Abahungu bane(4), bomubwoko bwa Banyamulenge.
Mumakuru yizewe Minembwe Capital News, imaze kwakira nuko abo basore bo mubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), bafashwe n’Ingabo za FARDC mugihe bari babasanze munzu barimo kota umuriro kuko harihabaye imbeho ninshi nkuko twabibwiwe ayamakuru kuri Minembwe Capital News.
Gusa nyuma yuko Abanyamulenge batawe muriyombi, izingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, zavuze ko abo bafashwe arabo mumutwe wa M23. Ibi byatumye abaturage baturiye agace ka Gifuni batabaz ingabo za FARDC zikorera muri Regiment iri mubice bya Lemera na Plaine Dela Ruzizi. Kugeza ubu Abanyamulenge bafunzwe bakaba batarabona ubufasha.
Mugihe abaturage batabaza ga ngo habe gufungura abatawe muriyombi mwicyogihe abo mumutwe wa Wazalendo bari bamaze kugaba igitero mugace ko Kubwegera homuri Groupement ya Kakamba iheruka kwimikwamo umugabo w’Umurundi bo muri Plaine Dela Ruzizi.
Abo ba Zalendo bikavugwa ko badashaka ko uwo Murundi uvuka Plaine Dela Ruzizi ahabwa kuyobora Groupement ya Kakamba iri mubice bya Bwegera.
Mwicyo gitero byavuzwe ko cyaguyemo Wazalendo babiri abandi benshi barakomereka.
Erega nubundi umunyamulenge numunyamasisi barasa kwisura nindesho bararesha nimvugo bavuga kimwe nubupfura nibyo bibaranga nibo barikwisoko yokwicwa ikizabakiza nuko twakwirwanaho umututsi Aho Ari hose Yaba abatuye mu Rwanda , iburundi , Uganda , na Kenya nimutabare banyamasisi , abahema , abanyamulenge nimwicecekera ntakizabuza Imana kubatabara
Erega nubundi umunyamulenge numunyamasisi barasa kwisura nindesho bararesha nimvugo bavuga kimwe nubupfura nibyo bibaranga nibo barikwisoko yokwicwa ikizabakiza nuko twakwirwanaho umututsi Aho Ari hose Yaba abatuye mu Rwanda , iburundi , Uganda , na Kenya nimutabare banyamasisi , abahema , abanyamulenge nimwicecekera ntakizabuza Imana kubatabara