Baraka: FARDC Irashinjwa Gukorera Abaturage Ubujura Burimo Ubugome, Abaturage Yari Ishinzwe Kurindira Umutekano
Mu ijoro ryo ku wa 28/12/2025, hagati ya saa 2:10 na saa 2:30 za mu gitondo, umutekano warahungabanye bikomeye mu mujyi wa Baraka, uherereye muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho abagabo bitwaje intwaro bagabye igitero cy’ubujura n’urugomo mu bice bitandukanye by’umujyi.
Nk’uko byatangajwe n’abatangabuhamya, abo bagabo binjiye mu ngo z’abaturage n’amaduka yo mu duce twa Majengo II na Kibonjwa, bakoresheje ubugome bukabije n’iterabwoba, barasahura ibikoresho by’agaciro birimo amatelefone n’ibindi bikoresho by’ingenzi.
Baraka kuri ubu ifatwa nk’icyicaro cy’agateganyo cy’intara ya Kivu y’Amajyepfo ku rwego rwa Leta ya Kinshasa, nyuma y’uko umutwe wa AFC/M23 ufashe imijyi ya Bukavu na Uvira. Iyi mihindagurikire y’umutekano yatumye Baraka ihungirwamo n’imitwe itandukanye irimo Wazalendo, n’ingabo za FARDC, FDLR, ndetse n’ingabo z’u Burundi, ibintu byarushijeho kongera urujijo mu micungire y’umutekano.
Abaturage benshi bavuga ko abakoze ubu bujura bari bambaye imyambaro ya gisirikare ya FARDC, kandi bitwaje intwaro, bakaba barakoresheje ayo mahirwe mu gutera ubwoba abaturage no kubategeka gufungura imiryango y’amazu yabo.
Umwe mu baturage wagizweho ingaruka yagize ati:
“Ndi mu bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa. Barashe mu kirere kugira ngo badutere ubwoba, jye n’abaturanyi banjye. Bafunze zimwe mu nzugi n’iminyururu mbere yo kudusahura. Birababaje kandi biteye agahinda kubona ko abo twizeraga ko baturinda ari bo baduhemukira.”
Aya makuru akomeje guteza impungenge ku rwego mpuzamahanga, aho amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu n’abasesenguzi b’umutekano basaba iperereza ryigenga kandi ryimbitse, kugira ngo hamenyekane abakoze ibi byaha n’inzego zibigizemo uruhare, ndetse n’ingamba zihuse zo kurinda abasivile mu mujyi wa Baraka n’ahandi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.






