
Imirwano aho guhagarara yakomeje nkuko byaribyatangajwe numutwe wa M23 ko uhagaritse intambara ngo mugihe ingabo za Republika Iharanira Demokarasi ya Congo (Fardc), itazabagabaho ibitero.
Uyumunsi mugitondo canone kuminsi umunani(8), ukwezi kwa gatatu umwaka wa 2023, imirwano yakomeje mugace ka Kaluba aho bivugwa ko abasirikare ba FARDC nabafatanya bikorwa babo aribo abacancuro, FDLR na Maimai Nyatura bagabye ibitero muri Kaluba maze umutwe wa M23 wirwanaho.
Agace ka Kaluba gaheruka kuberamo imirwano kuwambere wiki Cumweru, hagati ya M23 nabasirikare ba Republika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na FDLR kaza kwigarurirwa ningabo za M23.
Kumunsi wejo kuwakabiri tariki 07/03/2023, nibwo impande zombi zatangaje ko zihagaritse imirwano kubwo kubahiriza amasezerano yabakuru b’ibihugu mubyemezo baheruka gufatira i Addis-Abeba muri Ethiopie, ibi biganiro byarimo numuhuza Président João Lourenço wa shizweho numuryango wa Africa Yunze ubumwe (AU).
Nyuma yamasaha make M23 itangajeko ihagaritse intambara, umuvugizi wintara ya Kivu Yaruguru mubyagisirikare Lt Col Ndjiki Kaiko Guillaume, yahise arega umutwe wa M23 ko wakomeje intambara mubice bya Karuba, hafi na Kibirizi ugana i Rwindi, yagize ati: “Imirwano irakomeje nuyumutwe wa M23 ikomeje kugaba ibitero mubirindiro bya FARDC.”
Izimpande zombi zirashinjanya gutangira imirwano, Lawrence Kanyuku, umuvugizi wa M23 mubya Politiki yatangaje ko “Ihuriro basirikare ba FARDC nabafatanya bikorwa babo aribo FDLR, Maimai Nyatura na Bacancuro bagabye ibitero mubirindiro bya M23 muri Kaluba na Nkingo muriki gitondo canone kuminsi 08/03/2023, nasaa 06h18.”
Kanyuku, yabwiye itangaza makuru ko leta ya Felix Tshisekedi, ikomeje gutesha agaciro amasezerano yabakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC.