
Amani International Ministries, yashizeho umushinga ugenewe gufasha abana bimfubyi basizwe nabase baguye Kurugamba muri Republika ya Demokarasi ya Congo.
Iyinkuru yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 18.05.2023, saa 4:15 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Bamwe mub’Anyecongo bahungiye mubihugu biri mumuryango wa EAC (Afrika y’iburasirazuba), bashinze cangwa se baremye umushinga wogufasha abana b’imfumbyi, basizwe nabase baguye Kurugamba ndetse no gufasha abana bafite base bamugariye Kurugamba, udasize nabapfakazi basizwe nabagabo babo baguye Kurugamba, muntambara zurudaca zakomeje kubica bigacika muri Republika ya Demokarasi ya Congo, ahanini abazafashwa nabakomoka muntara ya Kivu yamajy’Epfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ubwo MCN, yaganira ga numuyobozi mukuru wa Amani International Ministries, Bwana Pastor Rwakabuba Faustin, yagize ati: “Yego nibyo ibi tubikoze kubera ko harabana bababaye kubera ub’upfubyi, Kandi twizeye neza ko tuzabafasha kuva mubwigunge ndetse bakaziga neza namashuri.”
Uyu mushinga ukaba watangiriye mugihugu ca Uganda, ahari Kambi nini yimpunzi zabacongomani, ariko nkuko President Rwakabuba Faustin, yakomeje abwira MCN, yavuze ko ibi bikorwa bizakomeza ahari abagezweho nizo ngaruka zintambara bakomoka muri Kivu y’Epfo na Kivu Yaruguru.
Faustin, yakomeje avuga ati: “Intambara zica Abatutsi muri Congo, zatangiye kera mumwaka wa 1964, kugeza kuri none , guhera icogihe abana bagiye basigara b’upfubyi, base baguye Kurugamba ntibabonye gitabara ariko twe turaje tubashakire ubufasha. Turabyizeye bazafashwa kandi bizagenda neza.”
Izo mfubyi, nkuko babisobanura bavuze ko ahanini bazafasha abafite base baguye muntambara yo mumwaka wa 1996,1997,1998 kugeza umwaka wa 2023.
Ikindi bavuze bavuzeko bamaze kubona ishuri ryubatse rifite imiryango igera kwicenda(9), i Nakivale ho muri Uganda.
Uwo mushinga ukaba washinzwe na Pastor Rwakabuba Faustin, Sematungo ndetse na Bruce Bahanda.
Ushobora gukurikira ic’egeranyo bamaze gushira hanze ca Amani International Ministries.





