
Inama iheruka guhuza abaturage bakarere ka Rurambo, nabasirikare ba ba Barundi bari mubutumwa muri Kivu y’Epfo, kunyungu z’Ibihugu bibiri u Burundi na Congo, yabaye mumpera z’ikicyumweru dusoje.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 16.05.2023, saa 4:55 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mumpera z’ikicyumweru dusoje, ahitwa Mugitoga habereye Inama yahuje abaturage ba Rurambo n’ingabo z’Abarundi, ziri mubutumwa bwokurwanya inyeshamba muri Kivu y’Epfo, ayamasezerano nareba inyungu z’Ibihugu bibiri gusa, RDC na Republika y’u Burundi.
Iyo nama nkuko twabibwiwe nabaturage bamwe mubaturiye imisozi ya Rurambo, babwiye MCN, ko ibyo biganiro habayemo kuganira kucazana amahoro numutekano mwiza muri Rurambo ndetse ninkengero zayo, tubibutsa ko Rurambo iri muri Teritware ya Uvira, muntara ya Kivu yamajy’Epfo mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Muribimwe baganiriye ho hariho gufungura inzira ya Rubuga, Mushojo na Magunda bagakomeza baja Indondo ya Bijombo, iyinzira ikaba yarimaze igihe kingana nimyaka irenga itanu idakora kubera umutekano mubi. Iyinzira ikaba yari yarafungiwe Abanyamulenge nimugihe yabagamo inyeshamba zo mumutwe wa Mai Mai na FDLR ndetse na Red Tabara. Aho binavugwa ko muriyinzira Mai Mai yayiciyemo Abanyamulenge bataribake.
Ikindi caganiriweho nuko kwiba Inka cangwa kuzinyaga, bigomba guhagarara muri Rurambo, bemezanya ko abazongera kunyaga Inka zab’Anyamulenge, Ingabo za Barundi zizabikurikirana kugeza zigarutse.
Bakaba baremezanije ko Kandi ninzira ya Rurambo Uvira ko nayo igomba kubamo umutekano abaturage babifashijwemo n’Ingabo za Barundi.
Muribi biganiro hakaba haravutsemo Impaka hagati ya b’Apfurero n’Abanyamulenge, nimugihe bamwe bitaga abandi bamwana mugushoza intambara, gusa ikicaha caje guhama kub’Apfurero kuko byemejwe ko aribo bazanye Red Tabara barangije baranayicumbikira.
Ibi biganiro byarangiye bemezanije ko bazongera gukora icicaro kikazabera Murudefu, akaba arinaho bazashiraho Komisiyo izakomeza gukurikirana ibyigiwe munama, Muriyo Komisiyo bakazifashisha abashinzwe umutekano arizo ngabo za Barundi (FDNB).




