Ben na Chance, Abanyamulenge bazwi mu ndirimbo za gospel, bashyize hanze Album nshya.
Itsinda rya gospel rigizwe na Ben na Chance, bashyize hanze Album nshya bise “Zaburi yanjye,” ikaba ikomeje kuvugisha benshi mu bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana no kuyiramya. Iyi Album ije nyuma y’urugendo rw’ibihembo n’ibitaramo bitandukanye bagiriye muri Australia, aho bakiranywe urugwiro n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakunda gospel.
Album Zaburi Yanjye igizwe n’indirimbo nshya zigaragaza ubuhanga bwabo mu kuririmba no gukoresha amajwi mu buryo buhambaye. Aho indirimbo ziyirimo, ahanini n’izigaruka ku gushima Imana ku byo yakoze, izivuga ku bugingo bushya no ku kugaruka k’Umwami Yesu Kristo. Umwe mu bagize iri tsinda yavuze ko iyi album ari igisubizo cy’amasengesho yabo n’aya benshi babashyigikiye.
Ben na Chance basanzwe bazwi mu ndirimbo zikora ku mitima nka Mana Urera n’izindi zagiye zifasha benshi mu buzima bwabo bwa buri munsi. Kuri iyi nshuro, bavuze ko bifuza ko Zaburi Yanjye izafasha abantu kurushaho kwegera Imana no kubona umunezero mushya. Iyi album imaze kuba intangiriro nziza y’urugendo rushya mu muziki wabo, ubundi kandi igaragaza ubushake bwabo bwo gukomeza kuba intumwa z’amahoro n’umunezero binyuze mu ndirimbo.
