Bi baye ubwa mbere igihugu cya Afrika y’Epfo gitangaza ko cyapfushije abasirikare babo mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
N’itangazo igisirikare cya Afrika y’Epfo (SANDF) bashize hanze rivuga ko abasirikare bapfuye abandi barakomereka bazize igisasu cyatewe mu birindiro by’ingabo za Afrika y’Epfo biri hafi y’u Mujyi wa Goma.
Bavuga ko icyo gitero cyagabwe ku wa Gatatu, tariki ya 14/02/2024.
Ir’itangazo rikavuga ko abasirikare bakomeretse ko bahise bajanwa vuba nabwangu mu bitaro byo mu Mujyi wa Goma kugira bitabweho n’abaganga.
Iryo tangazo rya SANDF ntiryigeze rivuga uwagabye icyo gitero mu birindiro by’ingabo zabo, biherereye hafi n’i Goma. Gusa bavuze ko abapfuye ari Abasirikare ba biri abandi batatu barakomereka. Iryo tangazo risoza rimenyesha ko hagiye kuba iperereza ry’imbitse kugira hamenyekane abagabye icyo gitero.
Ibi bibaye mugihe mu ijoro ryakeye hatanzwe inkuru ivuga ko abasirikare b’u Burundi ko bongeye kugwa mu ntambara, iyo bahanganyemo na M23.
Ni intambara bya vuzwe ko yari yabereye muri axe ya Bwerimana muri teritware ya Masisi, aho byemezwa ko abo basirikare baguye muri Ambush mu birometre bitatu na Bwerimana. Kugeza ubu nta mubare nyawo uvugwa. Gusa umurwanyi wa M23 ya bwiye MCN ko abapfuye bose ko batari munsi y’abasirikare 20.
Yagize ati: “Abapfuye nta bwo bari munsi y’abantu 20, baguye mu mutego, barasiwe hafi na Centre ya Bwerimana.”
Igihugu cy’u Burundi n’ikimwe mu bihugu byohereje abasirikare bacyo gufasha igisirikare cya leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho kiri kumwe n’ingabo za Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania.
Kimweho ingabo za Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania, ziri muri RDC mu buryo butihishe kuko zatumwe n’u muryango w’ibihugu by’Afrika y’Amajy’epfo (SADC), bitandukanye n’ingabo z’u Burundi ziri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu buryo butaziguye, kugeza ubu leta y’u Burundi ntiyemera ko ingabo zabo ziri mu mirwano ingabo za RDC z’i hanganyemo na M23.
Bruce Bahanda.