Bibogobogo bari mu mashimwe nyuma y’ababo bahagarutse
Abagabo bagera kuri bane bo muri Bibogobogo, abaribarakomerekeye mu bitero Wazalendo yagabye muri iki gice mu mezi yo mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, bakajyanwa mu gihugu cy’u Burundi kuvuzwa, bagatutse ari bazima.
Isaha zine zijya gushyira muri saa tanu, z’iki gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, itariki ya 25/10/2025, ni bwo bariya bagabo bongeye gukandagiza ibirenge byabo ku butaka bwa Bibogobogo.
Nk’uko aya makuru abigaragaza, ayo Minembwe Capital News dukesha abari muri iki gice cya Bibogobogo gituwe ahanini n’Abanyamulenge, mu gitero cyo mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, n’icyo bakomerekejwemo.
Nyuma bajanwa kuvurirwa i Burundu, aho ku bijyanye n’inzira babifashijwemo n’Ingabo z’u Burundi, iza FARDC, n’ubuyobozi bw’ibanze bwo muri iki gice.
Ndetse kandi abababonye mu kugaruka, bahamya ko ari Abarundi babafashije mu nzira kugeza bageze iwabo, kabone n’ubwo amatike ari ayabo ku giti cyabo.
Iwaduhaye ubuhamya yagize ati: “Icyubahiro kibe icyayo {Imana), babagabo irabatugaruriye ari bazima. Barimo Gitabo, Iranzi, Saratiyeri, Kimararungu na Byishimo.”
Yangeye ati: “Nyuma yo kubishimira Imana, nta kindi twongera. Glory to God(icyubahiro kibe icy’Imana).”
Anavuga kandi ko mbere y’uko bagera mu Bibogobogo banyuze i Baraka, ariko, kubera bari baherekejwe n’Ingabo z’u Burundi, ntacyo Wazalendo yabatwaye.
Ni mu gihe kuri ubu Abanyamulenge babujijwe na Wazalendo gukandagiza ibirenge byabo muri uyu mujyi ufatwa nk’uwa mbere w’ubatse neza muri teritware ya Fizi.
Ubwo babibabuzaga, bavuze ko uwo bazongera ku wubonamo azahanishwa kwicwa. Kuva icyo gihe abaturiye igice cya Bibogobogo birinda kuhagera, kandi n’uhageze agenda aherekejwe na basirikare ba FARDC cyangwa ab’u Burundi.
Bibogobogo ni igice giherereye muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Kugeza ubu kiracyagenzurwa n’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, zirimo FARDC n’iz’u Burundi.





