Bibogobogo: Inka za Banyamulenge zakiriye ahamana.
Inka za Banyamulenge zakiriye ahamana nyuma y’aho abasirikare b’u Burundi na ba Congo bemeye kuziherekeza na bungeri bazo, maze ngo barabukwe Mai Mai bakizwa n’amaguru.
Bikubiye mu butumwa bugufi bwanditse umwe uherereye muri ibyo bice yahaye Minembwe Capital News mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/08/2025.
Ubutumwa yaduhaye bugira buti: “Mai Mai yapfukiye hato kunyaga inka, zari kuri Matunda, kuko yahagabye igitero yirukana abungeri bazo ibarenza ku Kavumu.”
Bukomeza buti: “Aba bungeri b’i nka bari kumwe n’abasirikare b’u Burundi na FARDC baba mu Bibogobogo bari baziherekeje, kugira ngo ziragiriwe, ariko bari rutse sinokubwira.”
Aka gace ka Matunda Mai Mai yagabyemo igitero kubatseho n’amashuri abanza, Ep-Matunda ya Kesho, ni agace kunamiye Kagugu ituwe n’Ababembe bayobowe n’Umuchef witwa Itulo.
Igitangaje, ubu butumwa banagaragaza ko aba basirikare b’u Burundi bahunze ntibigera bakura n’urusasu rumwe mu mbunda zabo.
Ati: “Bariya basirikare b’u Burundi na FARDC uzi ko bahunze batarashe n’urusasu rumwe. Byaradutangaje.”
Hagataho, nta nka yanyazwe, kuko abungeri baje kwirwanaho bahungisha Inka zabo, ubundi Mai Mai na yo isubira inyuma.
Ati: “Imana yarwanye ku bungeri, kandi ibarindira n’Inka zabo barokokana nazo.”
Ibyo byabaye mu gihe iki gice kitaherukagamo imirwano, kuko yabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka; usibye ko mu kwezi kwa kane nabwo havuzwe amakuru menshi yavugaga ko Mai Mai iri gutegura kugaba ibitero ku Banyamulenge.
Ariko ibi byavugwaga na Mai Mai kuko ni yo yabatumagaho ko yenda kubatera.
Kugeza ubu iki gice cya Bibogobogo giherereye muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kiracyagenzurwa n’uruhande rwa Leta, kirimo FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi ndetse na Wazalendo ari bo Mai Mai.