Bibogobogo Mu Biganiro by’Amahoro Mu Gihe Uvira Iri Mu Mirwano Ikaze
Mu gihe imirwano ikaze ikomeje kwibasira umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gace ka Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi harabera ibiganiro bigamije gushakira hamwe inzira yo kongera kugarura umutekano.
Amakuru aturuka muri ako gace yemeza ko iyi mishyikirano yateguwe n’abayobozi ba ba Chefs bo mu Bibogobogo, bagamije kuganira ku bibazo by’umutekano ndetse no gushaka uburyo bwo gukumira ikwirakwira ry’imidugararo mu baturage.
Ibi biganiro byitabiriwe n’abahagarariye amoko atandukanye arimo Abapfulero, Ababembe, Abanyamulenge n’Abanyindu, bikaba byabereye mu muhana wa Bibogobogo. Ababembe babijemo baturutse mu bice bya Kalele n’utundi duce duhana imbibi n’ako gace, mu rwego rwo kugira uruhare mu biganiro bigamije kubungabunga amahoro n’imibanire myiza.
Iyi mishyikirano ibaye mu gihe mu bilometero bike uvuye aho hantu, mu mujyi wa Uvira, hakomeje imirwano ikomeye hagati y’umutwe wa AFC/M23 na FARDC zifashijwe n’ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo ndetse na FDLR. Amakuru aturuka mu baturage no mu nzego z’umutekano avuga ko AFC/M23 imaze kwigarurira amwe mu ma Quartier y’umujyi wa Uvira arimo Mulongwe, Gasenga n’utundi duce duhakikije.
Iyi mirwano ikaba yateye urugendo rw’abasivile n’abasirikare barimo ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo, FDLR na FARDC bahungira mu bice bya Bujumbura, Baraka no mu tundi turere twa teritware ya Fizi, mu rwego rwo kuramira ubuzima.
Ibiganiro bya Bibogobogo birasobanurwa nk’intambwe ishobora gufasha mu kugarura ituze mu gihe akarere kari mu bihe bikomeye by’umutekano muke ukomeje gukura umunsi ku wundi.






