Bibogobigo yongeye kubakwa nyuma yuko bari bamaze imyaka ibiri barahunze imihana igize aka karere.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 03/08/2023, saa 8:27Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Imyaka ibiri yarimaze kurumana abaturage ba Bibogobogo bikubiye mu Mihana ibiri gusa umuhana wa Bidjanda na Gisombe, mugihe aka gace ka Bibogobogo gasanzwe kari kagizwe ni Mihana mirongwitatu irenga.
Kurubu nkuko tubikesha bamwe mubaturiye aka gace nuko abaturage batangiye gutaha mu Mihana bahozemo. Mu makuru yizewe Minembwe Capital News, imaze kwakira nuko imihana yo muri Secteur ya Tanganika ariyo Kabara na Lulimba, yongewe kugarukamo abaturage bo mubwoko bwa Banyamulenge.
Abanyamulenge bari barahunze aka gace mugihe imitwe y’itwaje imbunda irimo Red Tabara ikomoka mugihugu c’u Burundi na Mai Mai, bagiye babagabaho ibitero bigamije ku batsembaho, ibi bitero byagiye byica Abanyamulenge benshi ndetse bikanyaga n’inka zabo.
Bibogobogo nagace kari muri Moyen Plateau, muri teritware ya Fizi, Intara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Aka gace gatuwe na moko atatu gusa, aribo Abanyamulenge, Abanyindu ndetse na Babembe.