Bidasanzwe abategetsi ba leta ya Kigali bakomakomeye n’ab’u Burundi bahuriye mu birwa bya Zanzibar.
Ni ahagana ku wa Gatandatu tariki ya 06/07/2024, minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Duhungirehe ari kumwe na n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubanye n’amahanga, Gen James Kabarebe, bagiranye ibiganiro na minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, bimara iminsi itatu aho bareberaga hamwe umubano w’ibihugu byombi.
Nk’uko bivugwa ibiganiro byaba bayobozi bohejuru mu bihugu byabo, byabereye mu birwa bya Zanzibar, ahari kubera umwiherero w’iminsi itatu wa ba minisitiri b’ubanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’i Burasirazuba (EAC).
Ibyari ku meza y’ibiganiro byaba bayobozi b’u Burundi n’u Rwanda, bareberaga hamwe umubano w’ibihugu byombi.
Nduhungirehe akoresheje urubuga rwa x, yavuze ko “iyi niyo gahunda, reka dukemure ibibazo dufitanye mu buryo bwihuse kandi bwemeweranijweho n’impande zombi.”
Ubu butumwa bwari buherekeje ifoto ye na Gen Kabarebe baganira na minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro.
Mu butumwa minisitiri Albert Shingiro we yashize hanze, akoresheje x, yavuze ko “dipolomasi ari imbaraga zidasanzwe mu gukemura ibibazo na makimbirane aba ari hagati ya ma leta.”
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze umwaka utangiye kuzahuka wongeye kuzamba mu mpera z’u mwaka ushize, bitewe n’ibibazo bya politiki biri hagati y’ibihugu byombi.
Mu kwezi kwa Cumi n’abiri u Burundi bwashinje u Rwanda gushyigikira umutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi bwabwo, nyuma y’ibitero bibiri byagabwe mu bice bitandukanye by’iki gihugu cy’u Burundi.
Ibi byaviriyemo ko leta y’u Burundi ifunga umupaka ubuhuza n’u Rwanda.
Icyemezo u Rwanda rwamaganiye kure , ndetse ruhakana ruvuga ko nta mutwe uwari wo wose rushobora gushigikira.
Hagati aho Albert Shingiro yari aherutse guha itangaza makuru ikiganiro avuga ko u Burundi butazigera bufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda mu gihe ngo iki gihugu kitarabashyikiriza abantu babo bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, mu 2015.
MCN.