Minisitire w’ubukungu muri Repubulika ya Demokorasi ya Congo, Vital Kamerhe, kuri uyu wa Gatanu tariki 01/12/2023, yageze i Goma, ahazwi nk’u murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyarugu ubwo yahabwaga ijambo y’umvikanye y’ibasira cane ubutegetsi bwa Kigali na Kampala ariko ashimagiza Wazalendo.
I Goma byavuzwe ko yahageze mu masaha y’igicamunsi, avuye i Kinshasa kumurwa mukuru w’igihigu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe mw’ijambo rye yashinje u Rwanda na Kigali ngo Kuba byihishe inyuma y’u mutwe wa M23 ugize igihe uhanganye n’ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rw’u butegetsi bwa Kinshasa.
Yagize ati: “Ndashaka kubwira abacu bu Rwanda na Uganda bihishe inyuma ya M23 , ndabizi ko abagande baduteye nabo. Reka mbivuge gutya ubugande bufasha Inyeshamba zo mu mutwe wa M23 ariko turashaka kubana mu mahoro.”
Vital Kamerhe yakomeje agira ati: “Mwaje kudutera ariko turabizi ko Wazalendo na FARDC muhanganye rero turinyuma ya Wazalendo na FARDC kandi dushigikiye Perezida Félix Tshisekedi, kugeza twongeye kugarura ubutaka bwo mu Burasirazuba bwanyazwe.”
Uyu Vital Kamerhe, yaherukaga kwibasira u Rwanda na Uganda mu mpera z’u kwezi kwa Munani uyu mwaka w’2023, ubwo yari mu Nama y’u bukungu iheruka mu bihugu by’Abarabu.
N’ubwo abanyakongo bashinja u Rwanda gufasha u mutwe wa M23 ariko u Rwanda rwagiye rubitera utwatsi hubwo bagashinja Kinshasa gukorana na FDLR irimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda mu mwaka w’1994.
Vital Kamerhe ni umunyekongo uvuka mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, neza na neza muri teritwari ya i Djwi. Uyu asanzwe ahagarariye Ishyaka rya UNC(The Union for the the Congolese Nation).
Bruce Bahanda.