Bidasanzwe perezida Félix Tshisekedi wa RDC yashimiye ingabo zishinzwe kumurinda.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 21/08/2023, saa 8:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umukuru w’igihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yashimye abasirikare bagize umutwe w’Ingabo zimurinda ku bw’umutekano we ndetse n’uko zawurinze mu gihe cy’imikino ya La Francophonie yabereye i Kinshasa ku nshuro ya IX.
Komanda w’ishami ry’uyu mutwe rikorana na polisi, Major Ephraïme Muzinga, ni we wabitangarije ingabo ze ingabo ayobora ku Cyumweru, itariki ya 20/08/2023, mu Kigo cya Gisirikare cya Tshatshi giherereye muri Komini ya Ngaliema.
Yagize ati: “Nkuko mubizi, igihugu cyacu cyakiriye imikino ya IX ya La Francophonie yahuje ibihugu 39 bigize uyu muryango. Twakiriye rero abashyitsi bamaze igihe cyabo mu mahoro. Mbere na mbere, ndashaka kubashimira akazi kanyu katoroshye kuva iyi mikino yatangira kugeza irangiye.”
Yabibwiye ingabo ze, avuga ko ibyo byatumye hirindwa ibibi byatekerezwaga.
Yakomeje agira ati: “Twabonye iri teka ryatanzwe na Perezida wa Repubulika, Umugaba w’ikirenga mu Nama Nkuru y’Ingabo we ubwe yari ayoboye kandi yari yitabiriye. Ingingo yonyine yari ku murongo w’ibyigwa; gutekanisha imikino ya La Francophonie.”
Komanda Ephraïme yanagaragaje ko imbaraga zashyizwe mu bikorwa byo kurinda umukuru w’igihugu witabiriye iyo mikino, na we , binyuze mu buryo bwe, washimye by’umwihariko izi ngabo. Kubw’ibyo nawe akaba yarashimiwe ku rwego rw’igihugu ndetse na mpuzamahanga.
Kuva ku itariki ya 28/07 kugeza tariki 6/08/2023, nibwo Kinshasa yakiriye imikino ya IX ya La Francophonie. Ibihugu byose byitabiriye ndetse n’umuryango mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF) byashimye uko yateguwe nubwo byose bitari shyashya nk’uko byagaragajwe n’amakipe amwe akigera i Kinshasa yagiye anenga ahantu yacumbikiwe.