Bidasanzwe umucamanza yagiye kuburanisha urubanza birangira nawe arurezwemo, mu gihugu cya Tanzania.
Ni mu buryo butunguranye, mu rubanza rwo kwica abigambiriye, rwaregwamo uwitwa Zephaniah Ndalawa; maze mu buryo butunguranye, umutangabuhamya muri urwo rubanza yerekana umucamanza witwa Graffin Mwakapeje, avuga ko ariwe wishe nyakwigendera Thomas Masumbuko.
Nk’uko iyi nkuru tuyikesha igitangaza makuru cya Mwananchi, cyatangaje ko uwo mutangabuhamya witwa Salome Cheyo w’imyaka 9 y’amavuko, arikumwe n’umushinjacyaha wa leta witwa Musa Mlawa, yasabwe kwerekana uwo yabonye yica Thomas Masumbuko niba amwibuka, yahise ava ku ntebe yari yicayemo, agenda agana aho umucamanza yicaye avuga ko uwo ariwe wamwishe.
No mu gihe yari amaze gusubira mu mwanya we avuye aho umucamanza yicaye, umushinjacyaha yongeye kumubaza umuntu w’inzobe yavuze ko yabonye akamwirukana mbere yo kwica nyakwigendera, maze uwo mwana akomeza gushimangira ko umucamanza urimo kuburanisha urwo rubanza ari we yabonye kandi ariwe wishe nyakwigendera.
Uwo mutangabuhamya wiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri abanza ya Burigi, yatanze ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe Thomas Masumbuko w’imyaka Cumi n’ibiri ku wa Gatatu tariki ya 03/07/2024.
Ubwo buhamya yatanze yavuze ko “Masumbuko yishwe afunzwe umugozi ku maguru no ku maboko nyuma afungwa igitambalo ku munwa no ku maso, apfa abuze umwuka.”
Uyu mutangabuhamya yaje kubazwa ibibazo mbere y’uko arahira kugira ngo atange ubuhamya, bamubaza amazina ye, idini rye, bamubaza niba azi gutandukanya icyaha n’ukuri, ariko ntiyashobora ku bisobanura neza, nk’uko kiriya gitangaza makuru cya komeje kibitangaza.
Nyuma yo kunanirwa gusobanura itandukaniro hagati y’ukuri n’ikinyoma, urukiko rwemeje ko ubuhamya bwumvwa ariko atabanje kurahira.
MCN.