Bidasanzwe umwana yakanguriye abaturage kudatora se mu matora y’umukuru w’igihugu
Brenda Biya, umukobwa wa perezida w’igihugu cya Kameruni, yahamagariye abaturage b’iki gihugu kudatora se mu matora yenda kuba muri iki gihugu y’umukuru w’igihugu.
Ni byo uyu mukobwa wa perezida Paul Biya yatangaje akoresheje urubuga rwa Tik Tok, aho yatanze ubutumwa muri videwo ahamagarira abaturage b’igihugu cye kudashigikira se mu matora yegereje.
Uyu mukobwa witwa Brenda, ariko akaba azwi cyane ku mazina ya King Nasty, yavuze ko ku butegetsi bw’umubyeyi we, igihugu cyabo cyinjiye mu bukene budasanzwe, n’ubushomeri ngo burushaho kwiyongera, ubundi kandi abaturage aho kuja imbere mu iterambere bagasubira inyuma.
Kubera izo mpamvu abwira abaturage bo muri iki gihugu cyabo kutazatora se mu matora yenda kuba mu minsi mike iri imbere.
Ibi bikaba ari ubwa mbere bibaye mu mateka ya Afrika, aho umwana adashyigira umubyeyi we mu gihe aba akiri ku butegetsi.
Perezida Paul Biya amaze imyaka 43 ategeka iki gihugu cya Kameruni, kuko yagiye ku butegetsi bwa mbere mu mwaka wa 1984.
Uyu mukuru w’iki gihugu cya Kameruni ni we muyobozi mukuru mu bandi bakuru bo ku mugabane wa Afrika, kuko afite imyaka 92 y’amavuko.
