Bidasubirwaho, habonetse inzira nyabagendwa ihuza imisozi y’i Mulenge n’umujyi wa Uvira, intambwe ikomeye ifatwa nk’iyitezwe cyane n’abaturage bo muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane abatuye mu bice bituwe n’Abanyamulenge.
Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko iyo nzira yari imaze imyaka myinshi idakoreshwa n’Abanyamulenge kubera umutekano muke, ahanini watezwaga n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo. Ibyo byatumye abaturage benshi bahunga, abandi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku bwoko, bikababuza kugera mu mujyi wa Uvira mu bwisanzure.
Nk’uko ayo makuru abihamya, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17/12/2025, umutwe wa Twirwaneho washyizeho ibirindiro by’ingenzi ku musozi wa Kirungwa no ku musozi wa Munanira. Iyi misozi ihuza ibice bituwe cyane n’Abanyamulenge n’umujyi wa Uvira, bityo ikaba ifite akamaro kanini mu gucunga umutekano w’iyi nzira nshya.
Mbere yo gushyiraho ibyo birindiro, Twirwaneho yabanje kugirana ibiganiro n’abaturage batuye ku musozi wa Kirungwa, by’umwihariko abapfurero bahatuye. Muri ibyo biganiro, basabye impunzi n’abahunze gutaha bagasubira kubaka imibereho yabo, banabizeza ko uwo mutwe ushyigikiye umutekano w’abaturage bose, hatitawe ku moko cyangwa inkomoko yabo.
Ibi bibaye mu gihe umutwe wa AFC/M23 uherutse gufata umujyi wa Uvira tariki ya 09/12/ 2025, nyuma y’imirwano ikomeye yawuhuje n’ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR na Wazalendo. Iryo fata ry’uyu mujyi ryahinduye byinshi mu miterere y’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere.
Byongeye kandi, ku wa Mbere ushize, Abanyamulenge bongeye gufungura isoko ryo mu Mitamba, mu gace ka Ndondo. Ubu barisanzuye mu kugura no kugurisha ibyo bakeneye, kuko ako gace kagenzurwa na Twirwaneho. Ibi byashimishije cyane abaturage, by’umwihariko Abanyamulenge, kuko mu bihe byashize, ubwo ibyo bice byagenzurwaga n’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi, bagirwagaho ihohoterwa rikabije ririmo gukubitwa no gukorerwa iyicarubozo.
Iyi nzira nshya n’izi mpinduka mu mutekano bitegerejweho gutuma Abanyamulenge bongera kugenda mu bwisanzure bava mu misozi y’i Mulenge berekeza i Uvira mu mahoro ikintu bari bamaze imyaka irenga icumi badasobanukiwe. Ni icyizere gishya ku baturage b’ako karere, n’intambwe ishobora kugira uruhare mu gusubiza ituze n’imibereho myiza mu Burasirazuba bwa RDC.






