Igihugu cy’u Burusiya cyemeje ku mugaragaro ubufatanye mu bya gisirikare na leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni byashizwe hanze ni Nama y’abaminisitire kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 05/03/2024, igaragaza ko minisiteri y’Ingabo n’iyubanye n’amahanga y’u Burusiya, kwarizo zizakurikirana ayo masezerano, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya “La Libre,” cya ndikirwa mu Bubiligi.
Mu bikubiye muri ayo masezerano y’igihugu cya RDC n’u Burusiya, bizafatanya mu myitozo ya Gisirikare, gutozwa imikoreshereze y’ubwato bw’intambara n’indege z’intambara, nk’uko kiriya Kinyamakuru cya komeje kibitangaza.
Ibi kandi byari byagarutsweho mu kwezi dusoje ubwo ambasaderi w’u Burusiya muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasuraga i Goma, k’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yababwiye ko igihugu cye, kizafasha RDC mu bya gisirikare.
Kimwe ho, abacanshuro bazwi ko bafasha ingabo za Republika ya demokarasi ya Congo kurwanya M23, haraho bigera bakavuga ko hoba harimo nabavuye mu Burusiya. Gusa hakunze kuvugwa ko abacanshuro bafasha FARDC ari abavuye mu gihugu cya Romania.
Ni kenshi abategetsi ba RDC bagiye bivuga ibigwi ko bagiye kubaka Igisirikare cy’igihugu, mu rwego rwo kugira ngo bahashye M23, igize igihe ikubita Igisirikare cyabo, ndetse ikabambura n’ibice byinshi harimo ko inazengurutse u Mujyi wa Goma.
Intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC imaze imyaka irenga ibiri, kuva yatangira ntagace nakamwe kazwi ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ko zigeze zibasha kwirukana M23, byibuze na centimetre imwe.
MCN.