Umunyamulenge Ntaremerwa Bidinegu, yaraye akubiswe nabantu batarabasha kumenyekana i Rundu.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 23/07/2023, saa 12:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abantu batarabasha kumenyekana, baraye bakubise Bidinegu Ntaremerwa, umuturage w’i Rundu homuri Minembwe, muri teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi byabaye ahagana mumasaha ya saa kenda zijoro nimugihe aba bantu baje basaba kurangirwa inzira maze Bidinegu abyuka kubarangira arinaho haviriye iryo sanganya.
Nkuko ayamakuru twayahawe Kuri Minembwe Capital News, bagize bati: “Haje abantu muriri joro ryakeye bakomonga kurugi rwa Bidinegu bamusaba kubarangira Inzira.Nibwo Bidinegu, yabyutse bahita bamujana bamugejeje mugisambu batangira kumukubita bamutera n’ibyuma barigendera.”
Nyuma Bidinegu, yaratabaje aratabarwa ariko basanga yakomeretse bamujana mubitaro. Ubu akaba arimo kuvurirwa mubitaro bya Minembwe.
Bikaba byavuzwe ko abo bagizi banabi baje bitwaje imihoro n’inkoni, bambaye n’ibikoti bire bire.
Wow that was unusual. I just wrote an incredibly long comment but after I clicked submit my comment didn’t show up. Grrrr… well I’m not writing all that over again. Anyhow, just wanted to say great blog!