Bigizi Waririmbye Indirimbo Y’Agaciro “Amadubu” Yasohoye Indi Nshya Yibutsa Isi ko Imana Iruta Amikoro
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bigizi Gentil, mu minsi mike ishize yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “Ifaranga”, agarukaho ku kibazo gikomeye cyo gukunda amafaranga kurusha gukunda Imana, kandi agaragaza ko ayo mafaranga ubwayo aturuka ku Mana.
Bigizi Gentil, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe nka “Imvugo Yiwe”, “Yesu Arabaruta”, “Ntacyo Mfite”, “Kipenzi”, “Biragatsindwa” na “Tujyane”. Azwiho ubutumwa buhamye bwo gukangurira abantu kwegera Imana no kubaho ubuzima bufite intego n’agaciro.
Mu ndirimbo nshya “Ifaranga”, ashyira imbere ubutumwa bw’uko abantu benshi bakunda amafaranga kurusha Imana yabahaye ayo mafaranga. Agira ati:
“Iyaba uko dukunda amafaranga ari ko twese dukunda Imana yaduhaye ubuzima.”
Yongeraho ko iyi ndirimbo itagamije kwerekana ko gushaka amafaranga ari bibi, ahubwo igamije kwibutsa abantu ko amafaranga arushaho kugira uburyohe iyo afite ishingiro ryo gushima Imana. Agira ati:
“Dufata umwanya munini dushaka iby’isi. Simvuze ko ari bibi gushaka ubutunzi, ariko uburyohe bwabwo buboneka iyo tuzi Imana. Iyaba uko dukunda amafaranga ari ko twese dukunda Imana yaduhaye agakiza.”
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Bigizi Gentil yasobanuye ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyamujemo nyuma yo kubona uburyo abantu bamara amasaha menshi bakora, ariko bakagaragaza kurambirwa iyo bageze imbere y’Imana. Yashimangiye ko urukundo rw’amafaranga rufite imbaraga zidasanzwe, ariko ko kuramya no gukunda Imana bikwiye kuba umwihariko n’umurage uhoraho.
Yagize ati:
“Kuramya Imana si amateraniro gusa; ni igikorwa cyo mu mutima kandi gihoraho. Wayihimbaza waba uri mu ndege, mu modoka cyangwa aho ari ho hose.”
Bigizi Gentil kandi yagarutse ku ndirimbo ze zagiye zishingira ku mateka n’imibereho y’abantu. Mu ntangiriro za 2025, yakoze indirimbo “Amadubu”, igamije guha icyubahiro Gen. Michel Rukunda uzwi nka Makanika, waguye mu rugamba rwo guharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge no kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muhanzi ashimangira ko azakomeza gukora indirimbo zitanga ubutumwa bwo kwegera Imana no gushyira imbere agaciro kayo mu buzima bwa buri munsi, yibutsa abakunzi be ko Imana ari yo soko ya byose kandi ko kuyikunda bikwiye kuza mbere y’ibyo yaduhaye.
Indirimbo “Ifaranga” si amagambo gusa, ahubwo ni ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu ko gukunda Imana kurusha ibidukikije ari intambwe y’ingenzi igana ku buzima bwuzuye, kandi ko amafaranga n’ubutunzi ari impano zigomba gukoreshwa mu buryo buboneye, bushingiye ku rukundo no ku gushima Imana.







