Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01/03/2024, i Goma, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hateraniye i Nama yahuje abagaba bakuru b’Ingabo z’i bihugu byo hereje abasirikare babo kuja gufasha igisirikare cya leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23.
Ni ukuva k’umunsi w’ejo hashize, n’ibwo bariya bakuru b’Ingabo z’i bihugu bageze i Goma, aho bya vuzwe ko bakiriwe na Lt Gen. Sikabwe Fall, umukuru w’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zirwanira k’u butaka, akaba ahagarariye n’ibikorwa bya operasiyo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko ibiro ntara makuru bya RDC bivuga n’uko umugaba mukuru w’ingabo z’i bihugu byo muri SADC wakiriwe mbere ku mugoroba w’ejo hashize, tariki ya 29/02/2024, ari General Jacob John Mkunda hamwe n’intumwa y’u mugaba mukuru w’ingabo za Malawi, haza gukurikira Gen Christian Tshiwewe Songesa wa RDC, ubwa gatatu haza kuza uwa Afrika y’Epfo, General Rudzani Maphwanya na Lt Gen Prime Niyongabo umugaba mukuru w’ingabo z’i gihugu cy’u Burundi.
Bari kuganira ku ntambara ingabo zabo zirimo kurwana na M23, mu bice byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo, hafi mu ntera y’ibirometre nka 20 n’u Mujyi wa Goma, nk’uko ibi byavuzwe na BBC.
Iy’i Nama idasanzwe yo k’urwego rwo hejuru, ibaye nyuma y’uko hari habanjye iya bakuru bi bihugu bifite ingabo mu Burasirazuba bwa RDC. Ni Nama yabereye i Namibia, tariki ya 25/02/2024, ikaba yari yitabiriwe na Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Lazarus Chakwera wa Malawi.
Bose bahuriza hamwe kugushaka igisubizo cy’intambara imaze imyaka irenga ibiri ibera mu Burasirazuba bwa RDC, ahanini barebera hamwe uko bohashya M23 imaze kuzengereza abo bahanganye bose.
Bahuye kandi mu gihe M23 ifite ibice byinshi by’igenzi igenzura byo mu nkengero z’u Mujyi wa Goma, ndetse n’igice kinini cya Sake harimo na centre y’ubucuruzi ya Kitshanga. Tu tibagiwe inzira zose z’ubutaka zihuza u Mujyi wa Goma na za teritware.
MCN.