Amateka avuga ko ingabo zahoze ari iza AFDL ziri muzatabaye Abanyamulenge bari bagiye gukorerwa genocide n’Interahamwe nyuma y’uko zari zatsinzwe intambara barimo barwana na RPF mu Rwanda, zihungira mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Interahamwe zimaze gutsindwa intambara yo mu Rwanda, mu guhunga zahunganye n’Ingabo zahoze ari iza perezida Habyarimana. Bageze RDC bacyumbikiwe mu ikambi ya Mugunga, Kibumba, Katale, aho ni muri Kivu y’Amajyaruguru.
Muri Kivu y’Amajy’epfo, za cyumbikiwe mu kibaya cya Rusizi, ahitwa Mutarure, Bwegera n’ahandi.
Bivugwa n’abakuru ko nyuma y’uko Interahamwe zari zimaze guhabwa ubuhungiro na leta ya Zaïre, zakoze ibikorwa birimo imyitozo yagisirikare kugira ngo bazatere u Rwanda. Ikindi bakanguriraga Abanyekongo kwica Abanyamulenge (Abatutsi), bakavuga ko Abatutsi ari inzoka bakabita n’andi mazina mabi y’u rwango.
Muri icyo gihe Interahamwe ziyunze n’igisirikare cya perezida Mobutu, FDD ya Nyangoma, NFL Palpehutu na Maï Maï(group d’action et de soutien á Nzuruni Bembe), bahise bakora ihuriro bise Coalition pour la cause ethnique des grands lacs Afrcains. Iri huriro ryari rifite intego yo gukomeza umugambi wo gutsemba Abatutsi muri Congo, Burundi no mu Rwanda.
Bigeze mu mwaka w’ 1996 , leta ya Mobutu ifatanije na ririya huriro batangiye gushira mu bikorwa umugambi wo gutsemba Abanyamulenge.
Abasirikare bo kwa Mobutu bo mwitsinda ryitwa SARM, bahise boherezwa mu bice byo mu Misozi miremire y’Imulenge batangira kuza bahohotera Abanyamulenge. Nibwo gufunga Abanyamulenge byatangiye abenshi muri icyo gihe batangiye gufungwa buzira impamvu.
Ku itariki ya 07/10/1996, uwari visi Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, Lwasi Ngabo Lwabandgi, yatanze itegeko ko Abanyamulenge bagomba kuva ku butaka bwa Zaïre bitarenze iminsi 6 bitaba ibyo bakicwa bose.
Ubwo mu maguru mashya leta ya perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahise itabara Abanyamulenge iri kumwe n’Abamwe mu Banyamulenge bari baratabaye u Rwanda igihe cya genocide yakorewe Abatutsi.
Muri abo Banyamulenge harimo komanda Nicolas Kibinda, Gakunzi Sendoda, Colonel Alexis Rugazura, Colonel Byinshi, Colonel Rukunda Makanika, Col Sematama n’abandi.
Ingabo z’u Rwanda hamwe n’Abanyamulenge, bambutse mu matsinda atanu.
Inzira ahanini bagiye banyuramo ni mu Burundi, banyuze mu Cibitoki, bagakomereza kuri Rusizi bambuka bagana ku misozi miremire y’Imulenge.
Itsinda rya mbere ryari rigizwe n’abasirikare 36, bakaba bari bayobowe na Colonel Alexis Rugazura, nawe wari wungirijwe na Gakunzi Sendoda.
Abandi bari muri iryo tsinda twabashe ku menya ni Col Mukarayi (icyo gihe yari 1ère section), Col Ndori Semagagara, Bitati Nyamarimbwe, Gen Padiri Kabano (icyo gihe yari s2 platoon), Nehemiah Mushishi, Bizuru uvuka i Masisi, Shekamba, Gitingi, Col Mushonda, Col Nsengiyumva Tahiro, Col Charles Sematama (wari escort wa Nicola Kibinda) n’abandi.
Itsinda rya kabiri ryari ririmo Nicola Kibinda wari umuyobozi mukuru muri iy’i ntambara yo kurwanya leta ya Zaïre aho iyi operasiyo yose yari iyobowe na General James Kabarebe.
Itsinda rya Gatatu ryari riyobowe na Lt Col Mathias Bigirintsibo, uwo bakunze kwita Katanyama. Iri niryo ryaje guhura na kaga kuko baraye ahitwa mu Gatoki, babonwa n’abaturage bo mu bwoko bw’Abapfurelo baza kubasekera ku basirikare ba Zaïre bari bavanze n’Interahamwe, maze bagabwaho igitero kitigeze gihira abatabazi ba Banyamulenge, bamwe baricwa abandi bafatwa mpiri.
Mu bafashwe harimo Serugo, Captain Muyaga Rushanyagura, Kasindi Rugira, Kazungu Rugira na Kimoshori.
Abaguye aho harimo Kawira Rumarashari, Eredi na Rugazura Gasita.
Nyuma y’uko itsinda rya Gatatu byari bimaze kumenyekana ko rya rashweho, Nicola Kibinda yahise atanga itegeko ku ngabo yari ayoboye kurasa amaposition y’ingabo za Leta ya Zaïre, yari aherereye mu misozi miremire y’Imulenge.
Mu Rurambo, harashwe posisiyo yari ahitwa kwitara, ikaba yarashwe n’ingabo zari ziyobowe na Col Mukarayi .
Mu gihe Kanihura, Gipupu no kwitara mu Mibunda byarashwe n’ingabo ziyobowe na Col Alexis Rugazura. Iy’i ntambara barayitsinze kandi bitabagoye.
Bamwe muri abo barwanye iyo ntambara ba bwiye Minembwe Capital News ko mu minsi itatu gusa Ingabo za leta ya Mobutu mu misozi miremire y’Imulenge bari bamaze guhunga higarurirwa n’ingabo za AFDL .
Maze nyuma haza kwambuka irindi tsinda ry’Ingabo zivuye mu Rwanda ryari ririmo General Ruvusha na Gahamba. Nibwo intambara yakomereje mubundi bice birimo Kalemie, Uvira, Baraka kugeza bafashe Kinshasa.
Ay’a mateka tuzayakomeza…….
Ameteka meze kbx gusa. Izi nitwari ubutaha muzaduha Andi mateka murakagira Inka namafaranga