Bimwe mu bizanye komanda Secteur mu Minembwe byamenyekanye.
Komanda Secteur w’ungirije w’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo yageze mu Minembwe ho muri teritware ya Fizi.
Ahagana ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 06/12/2024, ni bwo uyu musirikare mukuru yageze muri Madegu centre mu Minembwe.
Akaba yakiriwe n’ingabo zo muri brigade ya 21 iyobowe na Colonel Jean Pierre Lwamba.
Amakuru Minembwe.com ikesha inzego z’umutekano mu Minembwe avuga ko uyu komanda Secteur aje muri aka gace ku mpamvu zu mutekano wako, ni mu gihe Ingabo za FARDC zari ziheruka kugaba igitero mu baturage ba Kalingi kigasiga cyangirije byinshi harimo ko n’abantu bakiguyemo babasivili.
Ni igitero kandi cyatumye akarere kose umutekano wako uzamba; ndetse binarangira centre ya Minembwe izengurutswe n’abasirikare, kugeza aho abaturage batari bakibona aho bahahira ibyo kurya n’ibindi bintu byankenerwa.
Aya makuru nk’uko akomeza asobanura nu ko ku wa gatandatu tariki ya 07/12/2024, komanda Secteur azakorana ikiganiro n’ingabo zo muri iyi brigade ifite icyicaro mu Minembwe, aho ndetse kandi azabonana n’ubuyobozi bwazo.
Guhera ku Cyumweru gukomeza, akazagenda akorana ibiganiro n’izindi nzego zitandukanye, zirimo abaturage, Abachefs, ndetse n’abakora mu mishinga itandukanye ikorera muri ibi bice byo muri komine ya Minembwe.
Hagati aho, kuza kw’uyu musirikare mukuru mu Minembwe, byongeye kuremamo abaturage icyizere cy’amahoro mu karere k’i misozi miremire y’imulenge. Ndetse no ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu hari hanabaye ibiganiro hagati ya Col.Lwamba n’Abachefs.
Ibiganiro byabo bikaba byari bigamije gushakira akarere amahoro n’umutekano. Byanavuzwe ko bizakomeza na nyuma yuko komanda Secteur azaba yavuye mu Minembwe.