• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 3, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Icyo uruzinduko rwa Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije.

minebwenews by minebwenews
July 12, 2025
in Conflict & Security
0
Icyo uruzinduko rwa  Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije.
81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo uruzinduko rwa Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije.

You might also like

Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Ingabo z’u Burundi zongeye gukora ubundi bugome ku Ndondo ya Bijombo

Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2 yashyinguye aha’rejo.

Commandant secteur wungirije, uruzinduko yagiriye mu Bibogobogo agace gatuwe cyane n’Abanyamulenge, rugamije ahanini gukora controle cyangwa se ibarura ry’abasirikare ba Leta y’i Kinshasa bakorera muri iki gice, nk’uko amakuru abivuga.

Mu gitondo cy’aha’rejo ku wa gatanu tariki ya 11/07/2025, ni bwo uyu komanda secteur wungirije yasesekaye aha mu Bibogobogo.

Amakuru akavuga ko yageze muri aka gace kari mutugize teritware ya Fizi aturutse ku cy’icyaro cya zone ya Fizi, kandi ko yaje aherekejwe n’abasirikare benshi kuko bari muri convoy zibiri.

Ati: “Commandant secteur ari hano muri contrôle y’abasirikare. Kandi yaje aherekejwe na convoy 2 z’igisirikare.”

Ni amakuru kandi agaragaza ko yahitiye muri camp ya FARDC irahitwa ku Musaraba mu Bibogobogo.

Nk’uko bikomeje kuvugwa cyane iyi contrôle igamije kumenya umubare w’abasirikare ba FARDC bari aha mu Bibogobogo n’abahakuwe.

Nyamara andi makuru yo ku ruhande agaragaza ko uru ruzinduko rwa Commandant secteur wungirije rugamije gutegura aba basikare kuja kugaba ibitero mu Minembwe, Rugezi na Mikenke.

Bisanzwe bizwi ko Bibogobogo ibamo abasirikare benshi b’u Burundi, ni mu gihe bahafite ama-camp yabo abiri imwe iri mu irango rya Ugeafi n’indi ikaba mu Bivumu, mu gihe iya FARDC yo iba gusa ku Musaraba.

Kimwecyo ubushize, abasirikare benshi b’u Burundi babaga aha barahavanwe boherezwa kwa Mulima hafi no mu Minembwe muri wa mugambi Leta irimo mushya wo gushora intambara ikomeye ku Banyamulenge mu rwego rwo kugira ngo yisubize ibice yambuwe.

Nyamara nubwo hari abasirikare b’u Burundi benshi bahavanwe, ariko haracyasigaye abandi.

Biteganyijwe ko uru ruzinduko rwa commandant secteur yagiriye muri Bibogobogo arusoza uyu munsi ku wa gatandatu, nubwo bitazwi ko ahita asubira iyo yaje aturutse.

Tags: BibogobogoCommandant secteurFizi
Share32Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

by Bahanda Bruce
September 2, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Hafi n'i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n'ingabo za RDC Amakuru ava mu bice byo muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, aravuga ko...

Read moreDetails

Ingabo z’u Burundi zongeye gukora ubundi bugome ku Ndondo ya Bijombo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zongeye gukora ubundi bugome ku Ndondo ya Bijombo

Abasirikare b'u Burundi bakorera mu bice bituwe n'Abanyamulenge biherereye muri grupema ya Bijombo, ahazwi nk'i Ndondo y'i Buvira cyangwa ya Bijombo muri Kivu y'Amajyepfo, nyuma y'aho basahuye mu...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2 yashyinguye aha’rejo.

by minebwenews
September 2, 2025
0
Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2 yashyinguye aha’rejo.

Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2 yashyinguye aha'rejo. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yazamuye mu ntera General Peter Cirumwami Nkuba na Colonel...

Read moreDetails

Abanya-Uvira baburiwe kwirinda kugera mu duce byavuzwe ko Wazalendo badufunze

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nyuma y’aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane

Abanya-Uvira baburiwe kwirinda kugera mu duce byavuzwe ko Wazalendo badufunze Abanyamulenge bari Uvira n'abahazindukira, baburiwe kwirinda cyane muri iki gihe, ngo kuko Wazalendo bashobora kubagirira nabi kandi ko...

Read moreDetails

Nyuma y’aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nyuma y’aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane

Nyuma y'aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane Brigadier General Olivier Gasita wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ushinzwe ibikorwa bya...

Read moreDetails
Next Post
Byinshi ku ngabo za  FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.

Byinshi ku ngabo za FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?