Bishambuke na CNPCS mu biganiro by’imishyikirano, nyuma yo kumara igihe gito bahanganye
Imitwe ibiri y’inyeshamba ihurikiye mu cyiswe Wazalendo, iyari imaze iminsi itari mike isubiranamo mu bice bitandukanye byo muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yiriwe mu mishyikirano.
Iyi mishyikirano hagati y’umutwe wa CNPCS n’uwa Mai Mai Biroze Bishambuke, yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, itariki ya 30/10/2025.
Amakuru kuri iyi mishyikirano agaragaza neza ko yabereye i Misisi, mu gace kazwiho ubucuruzi bw’ibicuruzwa bitandukanye gaherereye mu majy’Epfo ya teritware ya Fizi.
Ni imishyikirano bivugwa ko yitabiriwe n’abakomanda batandukanye bo muri iyi mitwe yombi, abo mu wa CNPCS wo kwa Gen Hamuli Yakutumba n’abo muri Bishambuke na yo iyobowe na Col Ngomanzito.
Yitabiriwe kandi n’abasaza bo mu bwoko bw’Ababembe n’Abapfulelo, kimwe kandi na ba-Chefs.
Yajemo n’abasirikare, Abapolisi ndetse n’izindi nzego za Leta zaje zihagarariye teritware ya Fizi.
Iyi mishyikirano yabaye mu gihe impande zombi zari zimaze iminsi ibarirwa muri irindwi zihanganye. Zacyakiraniye i Lulimba, Misisi, kwa Nyange n’ahandi.
Bivugwa ko bapfaga amabariyeri atemewe buri ruhande rwishyiriyeho, bakambura abantu.
Muri iyi mishyikirano babwiwe ko ari bamwe, kandi ko n’ubabyara bose na we ari umwe, bityo basabwa guhuza no guharanira ubumwe.
Bishambuke na CNPCS, babwiwe kandi ko “umwanzi wabo ko ari M23 na Twirwaneho.” Banahamirizwa ko kugira ngo bamushobore bakwiye gusenyera ku mugozi umwe.
Ntitwabashe kumenya niba izi mpande zizongera guhurira mu mishyikirano nyuma y’iyi yabaye.
Icyobikoze n’ubwo iyi mishyikirano yabaye kuri Bishambuke na CNPCS gusa, ariko harwanaga n’undi mutwe wa Mai Mai y’Ababuyu. Uyu na wo uhanganye na CNPCS. Ihangana hagati y’impande zombi ryabereye cyane cyane i Kilembwe no mu nkengero zayo.






