Bishop.Mwumvirwa, yabwirije ijambo rihumuriza Abanyamulenge mu bihe barimo gucamo by’intambara.
Umukozi w’Imana Reverend Mwumvirwa Joseph uyoboye itorero rya New Jerusalem muri Uganda, yabwirije ijambo rihumuriza Abanyamulenge mu bihe bakomeje gucamo by’intambara, birimo kubura ababo, gusenyerwa no kwangazwa mu gihugu cyabo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni ijambo yabwirije mu masengesho yo gusengera igihugu cyabo cya RDC kubera intambara zikirimo, aho yakozwe uyu mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 23/03/2025, akaba yari yateguwe n’amatorero arenga 10 aherereye i Nakivale.
Aya masengesho uwayayoboye ni Rv-Byicyaza ushumbye itorero rya Siloam.
Mu kuyatangiza yasomye mu gitabo cy’Ingoma ya kabiri, isura ya 2:12-13.
Asobanura avuga ko aya masengesho bakoze agamije gusengera ibibazo by’ugarije igihugu cyabo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ariko ko cyane cyane mu Burasizuba bwacyo.
Avuga kandi ko abataratabaye bakwiye kujya bafata umwanya bagasengera i wabo kuko abatabaye nabo bafashe undi mukingi wo kurengera igihugu cyabo nababyeyi babo.
Nyuma abarimbyi b’injyana y’igisirimba bacishijeho indirimbo z’igisimba zirimo izitonda n’izihuta, maze haba umunezero udasanzwe.
Imwe mu ndirimbo baririmbye bayitindaho nivugaga ngo: “Mana wadutabaraga mu minsi yakera nanone uzaturengere tugeze ku gupfa.” Aha habaye umunezero mwinshi, abavuga zaruga barazivuga ndetse n’abandika amandiko barandika.
Haje gukurikizaho umwigisha, aho habwirije Reverend Mwumvirwa.
Mbere yokubwiriza yabanje ashimira abitabiriye aya masengesho, ashimira kandi n’abayateguye; akurikizaho gusoma ijambo yabwirije rifite insanganyamatsiko igira iti: “Guhumuriza Abanyamulenge bugarijwe n’intambara zibera mu gihugu cyabo.”
Yasomye igitabo cya Nehemiya 29:10-12 no
Kuva 3:11-12-17.
Nanone kandi yongeye gushimira Imana kuba igikomeje kurinda ubwoko bwabo, avuga ko intambara barimo yatangiye kera ariko ko izagera igihe ikagira iherezo.
Yavuze ko abitabiriye aya masengesho bafite impamvu zo gusenga, ngo kuko ibibazo by’ugarije igihugu cyabo ari impamvu ikomeye ikwiye gutuma basenga bagasaba Imana kubahindurira amateka y’igihugu cyabo.
Avuga ko hari gihe cyigeze kubaho, Leta ya Zaïre itanga itegeko rivuga ko Abanyamulenge bose bicwa mu 1996, ariko ko icyo gihe Imana yatabaye.
Avuga ko n’ibi bibazo igihugu cyabo kirimo gucyamo bizagira iherezo.
Aha yahageze ashimira igihugu cya Ugande cyahaye Abanyamulenge n’abandi ubugungiro.
Ati: “Sinareka gushimira Uganda yaduhaye ubugungiro. Yatugiriye neza.”
Yakomeje kubwiriza ahumuriza, avuga ko Imana yari yarateguye Mose kuzaba umucyunguzi w’Abisirayeri, ari nabyo byatumye aticwa akiri muto.
Agaragaza ko Mose amaze gukura yababajwe n’amwenewabo warimo urenganywa, ahitamo kumurwanirira kubera ishyaka ryari rimurimo bimuviramo guhunga. Asobanura ko guhunga kwa Mose, Imana yabikoze kugira ngo imutegure.
Avuga ko Abanyamulenge bakwiye kugira ishyaka ry’ubwoko bwabo n’iry’igihugu cyabo, ashimangira ko umuntu utagra iryo shyaka aba adakunda n’Imana.
Yavuze ko ubwo Mose yahagurukanaga ishyanga rya Israel arivana muri Egiputa, Imana ntiyari yaramubwiye ko bazanyura mu nyanja itukura ndetse kandi ntiyari yaramubwiye ko bazaca mu bibazo bagiye babona birimo kubura amazi n’ibindi.
Avuga ko n’ubwo iri shyanga rya Isirayeri ryahuye n’ibyo bibazo ariko ntibyaribujije kwinjira mu gihugu cy’isezerano, bityo, avuga ko n’Abanyamulenge bazagera igihe bakabona igihugu bakagera ku mahoro arambye.
Mwumvirwa yavuze ko igihe cy’Imana nikigera ntawe uzabasha ku cyitanga; yemeza ko Abanyamulenge bazagira amahoro n’ituze mu gihugu Imana izaba yabahaye, ndetse yemeza kandi ko babifitemo amasezerano kuva kera.
Ikindi yavuze ko ibibazo Ab’Isiyeri bahuye nabyo byari ikiguzi barimo batanga, agaragaza ko udashobora kugera kubiremereye utabanje gutanga ikiguzi.
Muri ubwo buryo, bivuze ko kugira ngo mugere ku gihugu, hagomba kubanza kumeneka amaraso, ariko nyuma y’amaraso muzabona igihugu.
Yavuze ko Abisirayeri icyaha bakoze, ni uko bitotombeye Imana, avuga ko n’Abanyamulenge bagomba kwirinda kwitotombera Imana, bakihanganira urugendo barimo kugenda kugeza barusoje.
Uyu mukozi w’Imana Reverend Mwumvirwa, yasoje avuga ko igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kimaze iminsi myinshi mu ntambara, kandi ko zagiye zihindura amabara ariko ko bizagera igihe bikagira iherezo.
Aya masengesho yabereye i Nakivale muri Uganda, abaye ku nshuro zirenga imwe, kuko no mu mezi abiri ashize bayakoze.
Ahanini aba Banyamulenge basenga basaba Imana kubarindira ababo batahunze, ubundi kandi bagasaba Imana kubahindurira amateka y’igihugu cyabo kugira ngo kibemo ituze.
Ntibanahwema kwibutsa iyo Mana ko yabasezeranyije kuzabaha igihugu.
