
Umukuru w’idini Ekelezia Gatolika mugihugu ca Uganda, Paul Ssemogerere yatangarije abakene ko nta n’umwe muri bo uzakandagira mu bwami bw’ijuru mu gihe batarwanya ubunebwe.
Ibi uyu muyobozi w’idini Ekelezia Gatolika, Ssemogerere yabitangaje ku Cyumweru, nimugihe yayoboraga umuhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Dr Augustine Kasujja amaze ahawe ubusaseridoti.
Uyu mwepisikopi, nk’uko ikinyamakuru Pulse cyabitangaje, yavuze ko abakene badakwiye kwicara ngo bategereje ijuru, ahubwo ko bagomba gukora bagakira.
Ati: “Ntimwicare aho ngo mutekereze ko abakene bazajya mu ijuri, si byo! Ntabwo Imana izabajyana mu ijuru niba muri abakene. Ntimuzajyayo.”
Yamenyesheje abakene kandi ko mu gihe azaba yarapfuye, azereka Imana abatagomba kujya mu ijuru.
Ati: “Nzaba mpari mvuga nti Uriya ntabwo akwiye kwinjira mu ijuru. Imana izakubwira iti ‘Naguhaye amaso n’ubwenge, nguha amaboko n’ubuzima ariko wapfuye nta kintu ukoze ku Isi? Jya mu muriro.”
Bwana Ssemogerere atangaje aya magambo mu gihe hari abemera bahamya ko ahubwo, bigoye ko abakire bazinjira mu bwami bw’ijuru.
Ibi bikomeje guteza impaka hagati mu bakirisitu benshi hirya nohino kw’Isi.