Bitagira uko bisa, i Lundu bakiriye Brig.Gen. Sematama uzwi nk’Intare-Batinya n’Ingabo ayoboye.
Umuyobozi wa gisirikare w’u mutwe wa Twirwaneho Brigadier General Charles Sematama uzwi cyane nk’Intare-Batinya, abaturage b’i Lundu mu Minembwe ahazwi nk’iwabo w’Abanyamulenge bamwakiranye n’abasirikare benshi ashoreye mu byishimo bidasanzwe.
Ni amakuru dukesha abaturiye ibyo bice aho avuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26/03/2025, i Lundu bakiriye umuyobozi mukuru wa Twirwaneho uvuye muruzinduko i Bukavu.
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri ni bwo uyu muyobozi w’u mutwe wa Twirwaneho yakandagije ibirenge bye mu Mikenke nyuma y’urugendo rurerure yagize kuva i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Akigera mu Mikenke yagiranye ikiganiro n’ibitangazamakuru, abibwira ku nshamake y’urugendo rwe kuva akiva mu Minembwe yerekeza iyo yari yaragiye kwivuriza mu mpera z’umwaka ushize wa 2024.
Uyu muyobozi yasobanuriye biriya bitangaza makuru ko icyo gihe yavuye mu Minembwe ku mpamvu z’uburwayi, ariko kubu agarutse, kandi ko yavuwe arakira.
Abajijwe ibijyanye n’urugendo rwe kuva i Bukavu agaruka mu Minembwe, yasubije ko yahuye n’ibirushya byinshi, birimo ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Congo, haba i Kaziba, Rurambo, Bijombo kugeza ageze mu Mikenke kuko naho akihagera Ingabo ze zatewe na Wazalendo ifatanyije n’Ingabo z’u Burundi ariko ko abarwanyi b’uyu muyobozi barazikubitagura zikizwa n’amaguru.
Ndetse no muri biriya bice byose yagiye anyuramo yagiye ahura n’ibitero byaririya huriro ry’Ingabo za Congo, ariko akabisubiza inyuma ubundi akana fata biriya bice. Kuko ingabo ze zafashe i Kaziba, imisozi ya Rurambo n’ibice by’i Ndondo ya Bijombo.
Mu bindi yabwiye biriya bitangaza makuru nuko yazanye abasirikare benshi, Abasore b’Abanyamulenge baje batabaye aho bavuye muri Uganda, Kenya n’ahandi.
Ubundi kandi avuga ko uyu mutwe wa Twirwaneho, mbere wahoraga urwanirira mu mihana kuko wirwanagaho, ariko kubu ugiye kuzajyusanga umwanzi iyo ari murwego rwo kugira ngo umuhashye.
Yagarutse kandi no ku bitero by’indege ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zigaba ku Banyamulenge, asobanura ko ibyo bitero Leta ibikora igamije kurimbura ubwoko bw’Abanyamulenge, ashimangira ko abagize uruhare runini muri ibyo bitero ko ari abasirikare ba Banyamulenge bakorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa.
Anashimangira ko ibyo byagizwemo uruhare runini n’ubuyobozi bwa zone ya gatatu y’ingabo za Fardc iyobowe na Lt.Gen. Masunzu. Ndetse yongeraho ko iyo zone itarahabwa Umunyamulenge ntabitero yagaba muri Kivu y’Amajyepfo n’i Yaruguru.
Ikindi yavuze ni ubufatanye hagati ya Twirwaneho n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo n’umutwe wa m23 urwanya nawo ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Kuri ubwo bufatanye yagaragaje ko butaragera ku kintu kinini, ariko ko bizagenda biza.
Hagataho, uyu muyobozi ukomeye mu bwoko bw’Abanyamulenge yakiriwe n’Abanye-Lundu, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Aya makuru an’avuga ko abaturage baha i Lundu bamwakiranye urugwiro rudasanzwe, aho ndetse bamwe banagize n’ikiniga amarira agatemba ku maso, abandi n’abo bakavuza akaruru k’ibyishimo.
Umwe uriyo yagize ati: “Sibintu! Ni kivumbi najasho. Twamwiranye ibyishimo bidasanzwe.”
Bavuga ko mu kumwakira abagore barimo basasa ibitenge byabo mu nzira akabakindagiraho, mu gihe abagabo bo bagaragazaga ibyishimo.
Si abaturage gusa bamwakiriye, kuko n’Ingabo za Twirwaneho zireba aka gace k’i Lundu zaje nazo kumwakira.
Bitaganyijwe ko azava i Lundu yerekeza mu Minembwe centre, iherereye mu ntera y’i birometero nka bibiri uvuye aha i Lundu.