Bitakwira, ntavuga rumwe na Leta ye, ku ntamabara ivuga ko ihanganyemo n’u Rwanda.
Depite ku rwego rw’i gihugu, Justin Bitakwira, yagaragaje ko intambara Repubulika ya demokorasi ya Congo ivuga ko ihanganyemo n’u Rwanda ari ikinamico.
Justin Bitakwira yagarutse kuri ibi, ubwo yari mu kiganiro n’igitangazamakuru cya Radio Top Congo FM, aho yumvikanye anenga cyane ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ahanini yabunengaga ku bijanye n’uburyo bukoresha ngo bukemure amakimbirane Ingabo zabwo zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Imyaka ikababa kuba itatu, RDC iyimazemo irwana n’uyu mutwe wa M23, gusa Perezida Félix Tshisekedi na Guverinoma ye bakunze kugaragaza ko umutwe wa M23 utabaho ko ahubwo u Rwanda ari rwo rwateye iki gihugu cya Repubulika ya demokorasi ya Congo. Ibyo u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi, ndetse rugashinja Tshisekedi gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994.
Justin Bitakwira yavuze ko atemeranya n’ibyo ubutegetsi bwa Kinshasa buvuga ko buri mu ntambara n’u Rwanda, ngo kuko iyo biza kuba ari byo yakabaye yarafunze imipaka ihuza ibi bihugu byombi.
Yagize ati: “Ni ba koko turi mu ntambara n’u Rwanda, kubera iki Guverinoma ya Kinshasa itemera ko imipaka ifungwa ? Kubera iki umubano ushingiye kuri dipolomasi ugikomeje ? Ibi birasa n’ikinamico, si intambara nyayo.”
Yashimangiye ibi avuga ko kuri we, abona hari urukundo rutunganye hagati y’u Rwanda n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokorasi ya Congo.
MCN.