Bitunguranye abasirikare b’u Burundi benshi baguye mu mpanuka.
Ni abasirikare babarirwa kuri 23 bo mu ngabo z’u Burundi bahitanywe n’impanuka y’imodoka, ubwo yari batwaye igwa ahantu hari igikunduke kirekire, ikaba yabereye mu bice byo muri Komine ya Mabayi mu Ntara ya Cibitiki.
Nk’uko byasobanuwe nuko iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere w’ejo hashize, kandi ko yabereye neza mu gace gaherereye muri Manyana ho muri yi Komine ya Mabayi.
Usibye abapfuye 29, hanakomerekeyemo abandi basirikare 30 kandi ngo bakaba barakomeretse bikabije.
Uwo muhanda yabereyemo ni umuhanda mukuru wa RN-10, muri zone ya Buhoro aho imwe mu mudoka 10 zari zitwaye abasirikare b’u Burundi yakoreraga impanuka mu gace gakanganye.
Igitangaza makuru cy’u Burundi cyatangaje ay’amakuru cya Sos Media Burundi, cyavuze ko amakuru cyahawe n’umusirikare warokotse iyo mpanuka yababwiye ko “Abasirikare 29 bahise bahasiga ubuzima, abandi 38 barakomereka bikabije. Kandi ko ikamyo yari batwaye yari yuzuye abasirikare.”
Iyi kamyo yari yuzuye abasirikare yaguye mu gikunduke kirekire gifite uburebure bwa metero zibarirwa mu ijana.
Undi musirikare uri mubarokotse yabwiye itangaza makuru ati: “Feri z’imodoka ntabwo zakoraga neza, ubwo yari ahantu hamanuka cyane mu birometro bibiri ari mu gicuku, umushoferi yaje guta umurongo.”
Aba basirikare bari berekeje mu ishyamba rya Kibira ku gice cyo muri Mabayi, aho bari bagiye kongera ingufu mu gucunga umutekano muri iri shyamba rikunze kuvugwamo inyeshamba zihungabanya umutekano.
Umwe mu baganga bo mu bitaro bya Cibitoki byoherejwemo inkomere, yavuze ko nyuma ya bariya basirikare umunani bahise bitaba Imana ubwo iyi mpanuka yabaga, abandi 15 na bo baje gushiramo umwuka, ndetse ko umubare ushobora gukomeza kwiyongera.
Nyuma y’uko iyo mpanuka ibaye Polisi yaje gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyarateye iyo mpanuka.
Hagati aho bikanavugwa kandi ko aka gace ka Manyama ko gakunze kuberamo impanuka, ndetse kandi abamaze kwicwa n’izo mpanuka ari benshi.
MCN.