Igi Polisi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyongeye gukozanyaho nabatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 25.05.2023, saa 3:05pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Kane ahagana mumasaha yakare rwari rwambikanye hagati ya batavuga rumwe nubutegetsi na Polisi yiki gihugu (PNC), nimugihe aba banya Politiki batavuga rumwe nubutegetsi bari bongeye gutegura imyigaragambyo nkiyabaye mbere.
Abarimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Matata Ponyo na Delly Sesanga hamwe nimbaga nyamwinshi ibashyigikiye bari bateguye kongera gukora imyigaragambyo ngwibere imbere y’icyicaro cya Komisiyo y’amatora (CENI).
Ibi bibaye mugihe ubushize bitari byoroshe mumyigaragambyo iheruka kuba i Kinshasa ku wa Gatandatu w’iki cyumweru dushoje gusa iyo myigaragambyo yaje kurangira Polisi ibanjye gukoresha ingufu zumurengera dore ko byanarangiye habaye imvururu hagati ya Polisi n’abigaragambyaga.
Abantu babarirwa mu 150 ni bo bakomerekeye muri izo mvururu, mu gihe ababarirwa muri 300 batawe muri yombi, bakaba banafungiwe kumasitation atandukanye muri Kinshasa.
Kuri uyu wa Kane hafi y’ahakorera ibiro bikuru bya CENI muri Komini Gombe ho muri Kinshasa hari hoherejwe abapolisi benshi, mu rwego rwo kubuza abigaragambya kuhigaragambiriza.
Amashusho yashyizwe ahagaragara yerekanaga abigaragambya barimo guterana amabuye nibyuma bityaye hagati yabapolisi nabigaragambyaga, naho mumihanda byagaragaza ga ko baterana amagambo.
Abatavuga rumwe nubutegetsi bwa Kinshasa, mugutegura kwigaragambiriza imbere ya CENI, byari mu rwego rwo “Guhagarika uburiganya, Denis uyobora CENI, bikavugwa ko ibya matora abitegura mu nyungu za Félix Tshisekedi.”
Mukwezi kwa cumi nabiri (12), tariki makumyabiri (20), uyu mwaka(2023), ni bwo muri Congo Kinshasa hateganyijwe amatora rusange arimo n’ay’Umukuru w’Igihugu.
Mu gihe habura amezi atandatu ngo aya matora abe, uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rufite impungenge z’uko aya matora ashobora kongera kubamo uburiganya nk’uko byagenze mu matora yo muri 2019.
Martin Fayulu uvuga ko yari yayatsinze bikarangira amajwi ye ahawe Tshisekedi yatangaje avuga ngo: “Ntituzemera ko hongera kubaho ubujura bw’amatora.”
Moïse Katumbi nawe aheruka kubivuga ho agira ati : “Turashaka amatora nyayo.” Bikaba biteganijwe ko nawe ubwe aziyamamariza uyumwanya wumukuru w’igihugu.
Umunyapolitiki Delly Sesanga na we yunze mu rya Fayulu na Katumbi, ashimangira ko Republika ya Democrasi ya Congo, atari umutungo wa CENI, Tshisekedi cyangwa inshuti zabo, ati: “Congo niyabakongomani bose hatazagira utekereza ko RDC ari akarima ke.”