Umuryango wa nyakwigendera Murwagwa Bonheur Sekunzi wateguye kuza mwibuka.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 08/08/2023, saa 10:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Tariki zitanu (5), zukwezi kwa Cyenda (9) uyumwaka, Umuryango wa nyakwigendera Murwagwa Bonheur Sekunzi, bateguye kuza mwibuka, nkuko Minembwe Capital News, yabwiwe aya makuru. Umuhango wo kwibuka Murwagwa Bonheur uzabera i Nairobi, mugihugu ca Kenya ahari umuryango wasizwe na nyakwigendera.
Murwagwa Bonheur Sekunzi, akaba azwi nkimwe mu ntwari za Banyamulenge zakamiye(zatabaye), Abatutsi, mu misozi miremire y’Imulenge mu myaka y’ibihe byiswe ko byabaye bibi kuruta ibindi kurubu bwoko bwa Batutsi bo muri Kivu yamajy’Epfo mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Nyakwigendera yatabaye ubwoko bwa Banyamulenge mugihe barimo bicwa bazira ubwoko bwabo. Aba Banyamulenge babaye mubihe bibi biruta ibindi hagati mu mwaka wa 2017,2018 na 2019 kugeza nubu gusa mu mwaka wa 2018 hishwe Abanyamulenge benshi bicigwa mubice bya Matanganika aho bakundaga kuragirira Inka zabo ho muri teritware ya Fizi.
Bwana Sekunzi Muragwa Bonheur, bivugwa ko yatabaye abaturage ba Banyamulenge barimo bicwa ahagana tariki 25/06/2019, akaba yaratabaye ava mugihugu ca Republika ya Kenya. Uyu mugabo yatabaye asanze Col Gakunzi Masabo John, wari warafashe iyambere mukuja kurengera Abanyamulenge barimo bicwa bazira ubwoko bwabo, bakicwa na Mai Mai Bishambuke, Red Tabara ndetse n’indi mitwe ifasha ingabo za FARDC.
Aba bagabo nkuko Minembwe Capital News yahawe ayamakuru nuko bakoze ibishoboka byose maze barwanirira abaturage ba Banyamulenge mubice by’Indondo ya Bijombo, Mibunda ndetse na Minembwe.
Rukara, wabaye muribi bihe yabwiye Minembwe Capital News, ati: “Intambara ya Kagogo, nari kumwe na Runoro Bonheur, yari mubayobozi barimo batuyobora ngo Mai Mai ireke gukomeza kwica Abanyamulenge no kunyaga Inka zabo! Birababaje kumva ngo Bonheur Sekunzi ntakiriho! Ariko ntakundi tu mwifurije iruhuko ridashira.”
Nyuma y’imyaka ibiri Bonheur Sekunzi, arwanirira ubwoko bwa Banyamulenge, yaje gufwatwa kuwa Gatandatu 05/02/2021 arafungwa n’ingabo za FARDC zo muri brigade ya 12, nimugihe yari yerekeje ku Kibuga cyindege cya Minembwe akaba yarashaka kwerekeza mugihugu kirimo umuryango we.
Yaje koherezwa gufungirwa muri Gereza ya Ndolo iherereye i Kinshasa kumurwa mukuru wa Congo. Bonheur Sekunzi, arwarira muri Gereza ya Ndolo aza koherezwa kuvurirwa mu Bitaro bya gisirikare biri ahitwa Nkonkolo arinabyo yaje kwitabiramo Imana.
Gusa bivugwa ko umurambo we waje guhishwa nabamwe mubari bashinzwe kurinda Imbohe. Kugeza kurubu aho umurambo wa Bonheur Sekunzi wa shinguwe umuryango we ukaba utarahamenya.
Umwe wo mu muryango wa Bonheur Sekunzi, yabwiye Minembwe Capital News ko ibyo bintu bikomeje “kubabaza ariko ko bazagerageza kugira ngo Bonheur Sekunzi azaje gushingurwa mu Minembwe.”
Uyu watanze amakuru kuri Minembwe Capital News, yanavuze ko mu kwibuka Bonheur bazashaka nabatanga ubuhamya kurupfu rwiyi ntwari Bonheur Sekunzi Runoro wafunzwe azira Abanyamulenge abarinabyo byaje kumuviramo urupfu.