Boris Johnson yahishyuye ko iwe na perezida Museveni bigeze gupfa Vladimir Putin.
Boris Johnson wigeze kuba minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, yamenye ibanga avuga uburyo yananiwe kumvikana na perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, ku ngingo yo kwa magana u Burusiya ubwo bari mu nama ya commonwealth i Kigali mu Rwanda.
Boris Johnson na perezida Yoweli Kaguta Museveni ni bamwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma basaga 40, bitabiriye inama ya Commonwealth izwi nka CHOGM yabereye i Kigali mu mwaka w’ 2022.
Iyo nama ya 26 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth yabereye mu Rwanda, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Twese hamwe duharanire ejo heza: Twihuze duhange udushya, tuzane impinduka.”
Mu gitabo cye gishya cyagiye hanze mu kwezi kwa Cumi uyu mwaka, Boris Johnson wabaye minisitiri w’intebe w’u Bwongereza hagati ya 2019 na 2022, yavuze ko yageze i Kigali tariki ya 23/08/2022 nubwo inama yari iteganyijwe tariki ya 24 na 25 mu kwa munani.
Avuga ko yagize “amahirwe yo kwereka itangazamakuru uburyo u Rwanda ari igihugu gitekanye, gitoshye kandi gifite isuku ndetse bakamenya na gahunda twari turimo ijyanye n’abimukira. Barabyiboneye n’amaso, barumirwa.”
Bukeye bwaho inama ya mbere ifungura CHOGM, Boris avuga ko yahise azamura ingingo ijyanye n’intambara y’u Burusiya na Ukraine yari imaze amezi ane itangiye.
Icyo yashakaga si uko Commonwealth yohereza ingabo i Kyiv cyangwa Moscow, ahubwo yashakaga ko uwo muryango usohora itangazo wamagana ku mugaragaro u Burusiya kugira ngo burusheho kujya ku gitutu.
Boris Johnson avuga ko akimara kuzamura iyi ngingo, yatunguwe na perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda wazamuye ukoboko asaba ijambo.
Ati: “Nagiye kubona mbona inshuti yanjye Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda azamuye ikiganza, agira ati: “Sinemeranya n’ibyo Boris Johnson avuga.”
Boris Johnson yavuze ko nubwo asanzwe yumvikana na Museveni ku ngingo nyinshi, kuri iyi nshuro ho ngo byarahindutse, Museveni amwumvisha ko Putin atari mu nkiko Abanyaburayi bamugaragaza.
Museveni yabwiye Boris Johnson ko Putin icyo arwanira ari ukurandura abantu bafite imyumvire nk’iy’Aba-Nazi muri Ukraine, bumva ko Abarusiya n’abameze nkabo badakwiriye kubaho.
Perezida wa Uganda kandi yabwiye Boris Johnson ko Commonwealth idakwiye kwivanga mu bya Ukraine n’u Burusiya, kuko icyo Putin ashaka ari ukurwanya iterabwoba muri Ukraine, ibintu bitarebana na mba na Commonwealth.
Boris Johnson yagerageje kumvisha Museveni ububi bwa Putin nk’uko Abanyaburayi babyemera, umusaza amubera ibamba.
Byageze aho Museveni abwira Boris Johnson ati: “Erega nibura na Putin aduha intwaro.”
Nibura 25% by’intwaro ziboneka muri Afrika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara, zituruka mu Burusiya.
Zishimirwa kuba zihindutse kandi zikomeye, zikanorohera abazikoresha.
U Burusiya nibwo bukora intwaro yamamaye ku Isi hose izwi nka AK-47 cyangwa Kalashnikov.
Mu gitabo Boris asa n’uwicuza umwanya yamaze asigana na perezida Museveni kuri iyo ngingo, kuko yarangije ku mutsinda binaniranye.
Ati: “Nyuma y’uko mu biganiro byanjye na Yoweli Kaguta Museveni kumvikana binaniranye, nageze aho ndayamanika! Itangazo ryasohotse icyo gihe nta na hamwe rivuga Ukraine.”
Boris Johnson avuga ko icyo ibihugu byibanzeho ku kibazo cya Ukraine n’u Burusiya, ari impungenge z’ihenda ry’ibiribwa ku masoko bitewe n’intambara.
Ati: “Byari biteye umujinya kuko u Bwongereza ni umufatanyabikorwa w’ingenzi kuri ibi bihugu kurusha u Burusiya.”
Iyu mugabo weguye ku mwanya wa minisiteri w’intebe mbere gato yo kuza muri CHOGM, asa n’uwababajwe cyane n’uburyo Afrika yiyumvamo u Burusiya cyane kurusha u Bwongereza.
Avuga ko atumva uburyo ibihugu bigize Commonwealth byanze kwanga u Burusiya, nyamara bikoresha icyongereza aho kuba ikirusiya, bikohereza abanyeshuri babyo kwiga mu mashuri meza i Londre aho kuba i Moscow.
Boris Johnson yavuze ko yavuye i Kigali abonye umukoro, w’uko hakenewe impinduka zikomeye muri uwo muryango, kugira ngo babashe kumva ibintu kimwe.