• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, January 24, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Boris Johnson yahishyuye ko iwe na perezida Museveni bigeze gupfa Vladimir Putin.

minebwenews by minebwenews
November 4, 2024
in Regional Politics
0
Boris Johnson yahishyuye ko iwe na perezida Museveni bigeze gupfa Vladimir Putin.
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Boris Johnson yahishyuye ko iwe na perezida Museveni bigeze gupfa Vladimir Putin.

You might also like

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

Boris Johnson wigeze kuba minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, yamenye ibanga avuga uburyo yananiwe kumvikana na perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, ku ngingo yo kwa magana u Burusiya ubwo bari mu nama ya commonwealth i Kigali mu Rwanda.

Boris Johnson na perezida Yoweli Kaguta Museveni ni bamwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma basaga 40, bitabiriye inama ya Commonwealth izwi nka CHOGM yabereye i Kigali mu mwaka w’ 2022.

Iyo nama ya 26 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth yabereye mu Rwanda, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Twese hamwe duharanire ejo heza: Twihuze duhange udushya, tuzane impinduka.”

Mu gitabo cye gishya cyagiye hanze mu kwezi kwa Cumi uyu mwaka, Boris Johnson wabaye minisitiri w’intebe w’u Bwongereza hagati ya 2019 na 2022, yavuze ko yageze i Kigali tariki ya 23/08/2022 nubwo inama yari iteganyijwe tariki ya 24 na 25 mu kwa munani.

Avuga ko yagize “amahirwe yo kwereka itangazamakuru uburyo u Rwanda ari igihugu gitekanye, gitoshye kandi gifite isuku ndetse bakamenya na gahunda twari turimo ijyanye n’abimukira. Barabyiboneye n’amaso, barumirwa.”

Bukeye bwaho inama ya mbere ifungura CHOGM, Boris avuga ko yahise azamura ingingo ijyanye n’intambara y’u Burusiya na Ukraine yari imaze amezi ane itangiye.

Icyo yashakaga si uko Commonwealth yohereza ingabo i Kyiv cyangwa Moscow, ahubwo yashakaga ko uwo muryango usohora itangazo wamagana ku mugaragaro u Burusiya kugira ngo burusheho kujya ku gitutu.

Boris Johnson avuga ko akimara kuzamura iyi ngingo, yatunguwe na perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda wazamuye ukoboko asaba ijambo.

Ati: “Nagiye kubona mbona inshuti yanjye Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda azamuye ikiganza, agira ati: “Sinemeranya n’ibyo Boris Johnson avuga.”

Boris Johnson yavuze ko nubwo asanzwe yumvikana na Museveni ku ngingo nyinshi, kuri iyi nshuro ho ngo byarahindutse, Museveni amwumvisha ko Putin atari mu nkiko Abanyaburayi bamugaragaza.

Museveni yabwiye Boris Johnson ko Putin icyo arwanira ari ukurandura abantu bafite imyumvire nk’iy’Aba-Nazi muri Ukraine, bumva ko Abarusiya n’abameze nkabo badakwiriye kubaho.

Perezida wa Uganda kandi yabwiye Boris Johnson ko Commonwealth idakwiye kwivanga mu bya Ukraine n’u Burusiya, kuko icyo Putin ashaka ari ukurwanya iterabwoba muri Ukraine, ibintu bitarebana na mba na Commonwealth.

Boris Johnson yagerageje kumvisha Museveni ububi bwa Putin nk’uko Abanyaburayi babyemera, umusaza amubera ibamba.

Byageze aho Museveni abwira Boris Johnson ati: “Erega nibura na Putin aduha intwaro.”

Nibura 25% by’intwaro ziboneka muri Afrika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara, zituruka mu Burusiya.
Zishimirwa kuba zihindutse kandi zikomeye, zikanorohera abazikoresha.
U Burusiya nibwo bukora intwaro yamamaye ku Isi hose izwi nka AK-47 cyangwa Kalashnikov.

Mu gitabo Boris asa n’uwicuza umwanya yamaze asigana na perezida Museveni kuri iyo ngingo, kuko yarangije ku mutsinda binaniranye.

Ati: “Nyuma y’uko mu biganiro byanjye na Yoweli Kaguta Museveni kumvikana binaniranye, nageze aho ndayamanika! Itangazo ryasohotse icyo gihe nta na hamwe rivuga Ukraine.”

Boris Johnson avuga ko icyo ibihugu byibanzeho ku kibazo cya Ukraine n’u Burusiya, ari impungenge z’ihenda ry’ibiribwa ku masoko bitewe n’intambara.

Ati: “Byari biteye umujinya kuko u Bwongereza ni umufatanyabikorwa w’ingenzi kuri ibi bihugu kurusha u Burusiya.”

Iyu mugabo weguye ku mwanya wa minisiteri w’intebe mbere gato yo kuza muri CHOGM, asa n’uwababajwe cyane n’uburyo Afrika yiyumvamo u Burusiya cyane kurusha u Bwongereza.

Avuga ko atumva uburyo ibihugu bigize Commonwealth byanze kwanga u Burusiya, nyamara bikoresha icyongereza aho kuba ikirusiya, bikohereza abanyeshuri babyo kwiga mu mashuri meza i Londre aho kuba i Moscow.

Boris Johnson yavuze ko yavuye i Kigali abonye umukoro, w’uko hakenewe impinduka zikomeye muri uwo muryango, kugira ngo babashe kumva ibintu kimwe.

Tags: Boris JohnsonCommonwealthMuseveni
Share32Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

by Bahanda Bruce
January 24, 2026
0
Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana Mu gihe u Burundi bwitegura imyaka ikomeye ya politiki irimo amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027,...

Read moreDetails

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23

by Bahanda Bruce
January 24, 2026
0
AFC/M23 Yashimangiye Ko Itazatezuka ku Rugamba, Ubutumwa Bukomeye Bwerekeza ku Baturage n’Isi Yose

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23 Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madamu Mathilde Mukantabana, yagaragaje ku mugaragaro aho u Rwanda ruhurira n’ihuriro rya...

Read moreDetails

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriwe na mugenzi we w’u...

Read moreDetails

RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira

RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyize ahagaragara, ku wa Kane tariki...

Read moreDetails

U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi

U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba z’ubwirinzi n’umutekano mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FDLR utarasenywa...

Read moreDetails
Next Post
Hemejwe umushinga wo kurandura umutwe wa FDLR burundu.

Hemejwe umushinga wo kurandura umutwe wa FDLR burundu.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?