Botswana igiye kubaka umujyi ugezweho mu butayu.
Leta ya Botswana yatangaje ko ifite umushinga wo kubaka umujyi wakataraboneka mu butayu bwa Kalahari.
Yavuze ko uwo mujyi iteganya kubaka muri buriya butayu buzwi nka Kalahari, uzaba urimo inganda z’amashyanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba afite 300 MW.
Aho kandi uzaba urimo n’imiyoboro y’amazi ihoraho kuburyo atazigera abura.
Sibyo gusa, kuko kandi nguzaba ufite imodoka zigezweho, n’udushya twikoranabuhanga.
Ndetse kandi ngo n’ubucuruzi, ariko bwo bukazaba bukorwa mu buryo bwo kurengera ibidukikije.
Leta ikavuga ko ibi igiye kubikora mu rwego rwo kugira ngo igabanye gukomeza kwishingikiriza ku mabuye y’agaciro ahacukurwa.
Guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’ingufu zisubira.
Igateganya ko izatanga imirimo ku bantu bari hagati yi 20,000 na 30,000. Hazubakwa kandi n’amahotel n’ahantu h’imyidagaduro.
Ibi kandi birushaho kuzamura Afrika gukomeza kujya imbere no kuba iyi gikundiro kuba yigana bose.