BREAKING NEWS: Abantu barenga batatu nibo bahitanwe n’imirwano yabaye mu ijoro muri Uvira
Umujyi wa Uvira washyizwe mu mwuka w’intambara mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 24/11/2025, ubwo amasasu menshi n’ibiturika bikomeye byumvikaniye mu bice bitandukanye by’umujyi, bituma abaturage barara mu bwoba bukabije.
Amakuru yemejwe n’inzego z’umutekano aragaragaza ko abantu 4 bapfiriye muri iyi mirwano, harimo umusirikare wa FARDC, abarwanyi babiri ba Wazalendo, ndetse n’umumotari wari uri mu kazi. Abantu 15 bakomeretse, bamwe bakaba barembye.
Imirwano yatangiye mu masaha ya nimugoroba, imbunda ziremereye n’izoroheje zitangira kumvikana cyane mu nkengero za Katederali ya St Paul, ndetse no mu yindi mihanda y’umujyi. Abaturage benshi bahise bahungira mu mazu y’abaturanyi no mu bibanza by’ubuhungiro, mu gihe amasasu yakomeje kumvikana kugeza mu masaha ya nyuma y’ijoro.
Inzego z’umutekano zemeza ko iyi mirwano yahuje ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo, ariko impamvu y’ibi bikorwa by’urugomo ntiratangazwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ubuzima bwatangiye gusubira gake ku murongo, imodoka zongera kugaragara mu mihanda n’abanyamaguru bagatangira gusohoka. Ariko ubwoba buracyari bwinshi, kuko imirwano iheruka kugaragara muri Uvira ikomeje kwiyongera mu bihe bitandukanye, igashyira abaturage mu buzima bwuzuyemo impungenge n’umutekano muke.
Sosiyete Sivile y’i Uvira yamaganye ibi bitero by’urusaku rw’imbunda ivuga ko bikomeje gushyira abaturage mu gahinda n’ubwoba butarangira. Yasabye ko FARDC na Wazalendo bahita bahagarika imirwano, bagashyira imbere ibiganiro by’amahoro.
Yasabye kandi iperereza ryigenga rirambuye kugira ngo hamenyekane abagize uruhare mu gutangiza iyi mirwano mishya yatumye amaraso y’inzirakarengane yongera kumeneka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Uvira bwatangaje ko bugiye gukorana n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kongera ubwirinzi no gushyiraho ingamba zigamije kugarura ituze n’umutekano w’igihe kirekire mu mujyi umaze amezi menshi uhangayikishijwe n’imidugararo.
Tubibutsa ko iyi mirwano yatangiye nyuma y’aho WFP yimye Wazalendo ifu n’ibishyimbo, ibyatumye Wazalendo batangira kurasa ubusa, ubundi FARDC ikabavuzamo amasasu, baherako bararasana bikomeye.






