BREAKING NEWS: FARDC na Wazalendo Barashinjwa Gusahura Abaturage mu Karere ka Mwenga
Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Teritwari ya Mwenga, haravugwa ibikorwa byiswe iby’ubusahuzi bikomeje guteza impungenge mu baturage. Ingabo za FARDC ndetse n’abarwanyi b’ihuriro rya Wazalendo basanzwe bafatanya mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, barashinjwa kwambura abaturage uturimo amafaranga, amatungo n’ibindi bikoresho by’agaciro.
Amakuru yatangiye gusakara ku wa mbere tariki ya 24/11/2025, ahamya ko ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi, abaturage bo mu gace ka Kirungutwe n’utundi duce turi mu nkengero zako bahuye n’aka kaga. Abaturage bavuga ko banyazwe amafaranga ndetse n’amatungo magufi arimo ihene, intama, inkoko n’ibindi bikoresho bifite agaciro mu mibereho yabo ya buri munsi.
Abatangabuhamya bavuga ko nyuma y’ibi bikorwa byo kubambura, izi ngabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bahise bava mu gace ka Kirungutwe, bahava nta mirwano yabaye, berekeza mu bindi bice bya Teritwari ya Mwenga.Amakuru amwe akavuga ko ako gace ngo kasigaye kagenzurwa n’ingabo za AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, ariko kugeza ubu uyu mutwe nturabyemeza.
Kurundi ruhande nta muyobozi w’ingabo za FARDC cyangwa Wazalendo uragira icyo atangaza ku birego by’ibi bikorwa by’ubusahuzi, mu gihe abaturage bo bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri kumenyekane ndetse n’ababigizemo uruhare babiryozwe.






