Brig.Gen.Sematama yahishuye impamvu Twirwaneho yabaye umwe na m23.
Umuyobozi mukuru wa Twirwaneho, Brigadier General Charles Sematama uzwi nk’Intare-Batinya yasobanuye ko umutwe ayoboye wa Twirwaneho wabaye umwe n’umutwe wa m23 kubera ko iyi mitwe yombi umwanzi uyirwanya ari umwe.
Ni mu kiganiro yahaye abaturage ba Minembwe ubwo bazaga ku mwakira avuye muruzinduko i Bukavu ku murwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iki kiganiro kikaba cyarabereye imbere y’ibiro bya komine ya Minembwe ku wa kane tariki ya 27/03/2025.
Muri iki kiganiro yatangiye yihanganisha abaturage batuye i Mulenge kubibazo basigaye bahura nabyo nyuma yuko ahavuye mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, aho yari yaragiye kwivuza nk’uko yakomeje abivuga.
Hejuru y’ibyo abwira abitabiriye iki kiganiro ko i Mulenge ari iwabo w’Abanyamulenge, kandi ko wabyumva cyangwa utabyumva ariko ko Abanyamulenge ari Abanye-Congo ijana ku jana.
Ati: “Turi Abanye-Congo, niba hari nutabyumva tuzabimuhadika kugeza abitoye.”
Ageze ku kibazo cy’uko imyumyu, amasabune n’ibindi bibuze muri aka karere, yasobanuye ko bizaboneka kubera imbaraga z’umututu w’imbunda za Twirwaneho.
Yagize ati: “Kubera umututu w’imbunda tuzagera kubyo tubuze byose. Imyumyu, amasabune n’ibindi birabuze ariko tuzabigeraho.
Uyu musirikare yavuze kandi ko Twirwaneho yamaze kwihuza n’umutwe wa m23, avuga ko impamvu iyi mitwe yabaye umwe ngo kubera ko ihuje umwanzi.
Ati: “Twamaze kuba umwe na m23, impamvu ntayindi nuko umwanzi uduhiga twese ari umwe.”
Uhiga ubuzima bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ni Leta y’iki gihugu aho ibikora inyuze mu barwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR n’indi yose iyishamikiyeho.
Mu gusoza iki kiganiro, Charles Sematama uzwi nk’Intare-Batinya, yerekerekanye abasirikare bo mu mutwe wa m23 bazananye nawe, avuga ko bavuye i Bukavu ashimangira ko baje gufasha Abanyamulenge kurwanya umwanzi uhiga ubuzima bwabo, ari we umaze kuvugwa haruguru.
