Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Brig.Gen.Sematama yahishuye impamvu Twirwaneho yabaye umwe na m23.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
126
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Brig.Gen.Sematama yahishuye impamvu Twirwaneho yabaye umwe na m23.

You might also like

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

Ibivugwa ku ntumwa M23 yari yarohereje mu mishyikirano i Doha.

Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23.

Umuyobozi mukuru wa Twirwaneho, Brigadier General Charles Sematama uzwi nk’Intare-Batinya yasobanuye ko umutwe ayoboye wa Twirwaneho wabaye umwe n’umutwe wa m23 kubera ko iyi mitwe yombi umwanzi uyirwanya ari umwe.

Ni mu kiganiro yahaye abaturage ba Minembwe ubwo bazaga ku mwakira avuye muruzinduko i Bukavu ku murwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Iki kiganiro kikaba cyarabereye imbere y’ibiro bya komine ya Minembwe ku wa kane tariki ya 27/03/2025.

Muri iki kiganiro yatangiye yihanganisha abaturage batuye i Mulenge kubibazo basigaye bahura nabyo nyuma yuko ahavuye mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, aho yari yaragiye kwivuza nk’uko yakomeje abivuga.

Hejuru y’ibyo abwira abitabiriye iki kiganiro ko i Mulenge ari iwabo w’Abanyamulenge, kandi ko wabyumva cyangwa utabyumva ariko ko Abanyamulenge ari Abanye-Congo ijana ku jana.

Ati: “Turi Abanye-Congo, niba hari nutabyumva tuzabimuhadika kugeza abitoye.”

Ageze ku kibazo cy’uko imyumyu, amasabune n’ibindi bibuze muri aka karere, yasobanuye ko bizaboneka kubera imbaraga z’umututu w’imbunda za Twirwaneho.

Yagize ati: “Kubera umututu w’imbunda tuzagera kubyo tubuze byose. Imyumyu, amasabune n’ibindi birabuze ariko tuzabigeraho.

Uyu musirikare yavuze kandi ko Twirwaneho yamaze kwihuza n’umutwe wa m23, avuga ko impamvu iyi mitwe yabaye umwe ngo kubera ko ihuje umwanzi.

Ati: “Twamaze kuba umwe na m23, impamvu ntayindi nuko umwanzi uduhiga twese ari umwe.”
Uhiga ubuzima bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ni Leta y’iki gihugu aho ibikora inyuze mu barwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR n’indi yose iyishamikiyeho.

Mu gusoza iki kiganiro, Charles Sematama uzwi nk’Intare-Batinya, yerekerekanye abasirikare bo mu mutwe wa m23 bazananye nawe, avuga ko bavuye i Bukavu ashimangira ko baje gufasha Abanyamulenge kurwanya umwanzi uhiga ubuzima bwabo, ari we umaze kuvugwa haruguru.

Tags: M23MinembweTwirwanehoUmwanzi
Share50Tweet32Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta. Abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC), ribarizwamo abo mu mutwe wa M23 n'abo mu wa Twirwaneho, bafashe agace...

Read moreDetails

Ibivugwa ku ntumwa M23 yari yarohereje mu mishyikirano i Doha.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
M23 yigaruriye uduce twinshi mu mirwano yarimaze iminsi irenga ibiri.

Ibivugwa ku ntumwa M23 yari yarohereje mu mishyikirano i Doha. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho ryahamagaje intumwa zayo ryari ryarohereje i...

Read moreDetails

Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23.

Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho ryahinduriye imirimo Birato Rwihimba Emmanuel wari guverineri w'i ntara...

Read moreDetails

Amakuru: Iby’igitero i Katana.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
I Walikale habereye imirwano ikomeye.

Amakuru: Iby'igitero i Katana. Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye igitero mu gice cya Katana kimaze iminsi ibarirwa mu mezi atatu kigenzurwa n'umutwe wa M23,...

Read moreDetails

Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha i Kinshasa.

Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha i Kinshasa. Minisitiri w'u butabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yitabye ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka gereza y'i Kisangani...

Read moreDetails
Next Post
Ibyuko m23 yohereje intumwa zayo i Doha muri Qatar.

Ibyuko m23 yohereje intumwa zayo i Doha muri Qatar.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?