Brigadier General Eddy Kapend, uyoboye brigade ya 22 mu Ntara ya Haut-Katanga, yatangiye imirimo aheruka guhabwa na Perezida Félix Tshisekedi, maze ubwo yafataga ijambo aburira abanyapolitiki bagerageza guhungabanya inzego z’umutekano, ko bakwiye guca bugufi.
Gen Kapend ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Lubumbashi, tariki 31/10/ 2023, yatangarije abanyamakuru ko intego afite ari ukurinda ubutaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutekano w’abayituye.
Yagize ati: “Abakora politiki ni ngombwa ko bubahiriza amategeko kandi abakora ku rwego rw’igisirikare, abakora ku rwego rw’umutekano, bagahungabanya umudendezo w’igihugu, igisirikare, polisi n’izindi nzego z’umutekano, ubutabera bugiye gukorana na bo.”
Kapend yahawe iyi nshingano tariki ya 19/09/2023 nyuma yo kuzamurwa mu ntera, akuwe ku ipeti rya Colonel yari afite kuva ku butegetsi bwa Laurent Désire Kabirl. Yasimbuye Major Gen Gihanga Mutara Smith muri Haut-Katanga.
Uyu musirikare amakuru avuga ko yigeze gufungwa imyaka irenga 20 ashinjwa kugira uruhare rukomeye mu rupfu rwa perezida Laurent Désire Kabila yababariwe na Félix Tshisekedi mu 2021, asubizwa mu gisirikare muri uyu mwaka w’2023. Ari mu b’inararibonye bakenewe mu gihe igisirikare cya RDC kiri kuvugururwa.
By Bruce Bahanda
Naze Nawe agerageze byenda halicyo yakora