I Brussel hateraniye i nama yahuriyemo perezida w’u Rwanda n’uwa RDC
I Brussel mu Bubiligi kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, hateraniye i nama yahuriyemo abakuru b’ibihugu batandukanye barimo n’uwa Repubulika ya demokarasi ya Congo n’uwa Repubulika y’u Rwanda.
Iyi nama nk’uko amakuru abivuga n’iya kabiri, ikaba yarahawe izina rya “global gateway forum.” Iratangira kuri uyu wa kane tariki ya 09 ikazarangira ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 10/10/2025.
Ni nama bivugwa ko igamije kwiga uko isi yarushaho kwegerana, no gukemura ibibazo bitandukanye bishingiye ku bukungu.
Abakuru b’ibihugu byayitabiriye ku nshuro ya kabiri igiye kuba, baraganira uko bateza kandi imbere kurushaho kwegerana kw’abatuye isi mu gihe hari ibibazo bishingiye kuri politiki n’imbogamizi zikomeye mu bukungu.
Iyi nama ihuza abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bahagarariye ibihugu byabo, abikorera, abahagarariye imiryango yigenga bakaganira uko ibihugu byarushaho gufatanya mu iterambere.
Mu bakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo perezida Felix Tshisekedi wa RDC wageze i Bruxelles aho iri kubera ku wa gatatu tariki ya 08/10/2025.
Barimo kandi na perezida Paul Kagame w’u Rwanda na we wayigezemo kuri uyu wa kane, akaba asanzwe adacana uwaka na Tshisekedi.
Ahanini ibibazo byabo bishingiye ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuko buri ruhande rushinja urwabo gushigikira ururwanya burumwe.
Kagame kandi wageze mu Bubiligi, igihugu cye cyacanye umubano nabwo ki bushinja gufata uruhande mu bibazo biri muri iki gihugu cya RDC.
Ntibizwi niba ibyo bibazo biza kuganirwaho, ariko bigaragara ko iby’intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC bitarekwa kuganirwaho, kubera ko biri mu bihangayikishije isi.