Buhari wayoboye Nigeria yitabye Imana.
MuhammaduBuhari wabaye umukuru w’igihugu cya Nigeria inshuro zibiri yitabye umuremyi we, nk’uko amakuru akomeje gutangazwa n’ibitangazamaku bitandukanye byaba ibyo mu gihugu imbere no hanze yacyo.
Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 13/07/2025, ni bwo uyu wahoze ari perezida wa Nigeria yitabye Imana.
Amakuru avuga ko Buhari yaguye i Londres mu Bwongereza, aho yari amaze iminsi itari mike avurirwa.
Umwe mu bari bamurwaje i Londres mu Bwongereza witwa Peter Obi, yavuze ko ari igihe gikomeye kubanya Nigeria n’inshuti zayo.
Peter Obi wigeze kubaho umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, yihanganishije umuryango wa Buhari n’igihugu cyose muri rusange.
Yakomeje avuga ko aya makuru ababaje, anavuga ko uyu wahoze ari perezida yari umuntu witwaraga neza mubuzima bwe bwose yabayeho hano ku Isi.
Yagize ati: “Urupfu rwe ni ikintu gikomeye bitari ku muryango we gusa, ahubwo ni ku gihugu cyose.”
Yongeyeho asabira umuryango wa Buhari n’Abanyanigeriya bose.
Ati: “Allah ushobora byose, ubane na burumwe wite cyane ku muryango we, kandi uhembe imirimo Buhari yakoreye muri iki gihugu cyacu cya Nigeria.”
Yongeye ati: “Umuhe n’iruhuko ridashyira muri Aljannatul Firdaus.”
Buhari witabye Imana ku myaka 82 y’amavuko, ni we wabaye perezida wa mbere muri Nigeria atsinze perezida wari uri ku butegetsi ubwo yatorwaga mu 2015, ayobora igihugu cye mu bihe bikomeye by’ubukungu bubi cyane ndetse no mu rugamba rukomeye rwo guhangana n’iterabwoba.