Burundi: Indwara Idasanzwe Yagaragaye kwa perezida Evariste Ndayishimiye
Mu gace ka Gihungwe, gaherereye muri zone Gihanga, komine Mpanda mu ntara ya Bujumbura, haravugwa ukwiyongera kw’abaturage bafashwe n’indwara itaramenyekana, imaze hafi ibyumweru bibiri igaragara muri ako gace. Abayobozi b’inzego z’ibanze bemeza ko umubare w’abayirwaye uri kwiyongera, bagasaba ko hakazwa ingamba zo kuyirinda no gukumira ikwirakwira ryayo.
Amakuru aturuka muri ako karere agaragaza ko abarwayi bagaragaza ubushyuhe bukabije, bukurikirwa n’ibiheri cyangwa ibisebe byibasira umubiri wose. Kugeza ubu, inzego z’ubuvuzi ntiziramenya neza icyateye iyo ndwara, nubwo hari amakuru aturuka mu baganga avuga ko ibimenyetso byayo bisa n’ibya mpox, indwara imaze iminsi igaragara mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Umuyobozi wa Mpanda, Léopold Ndayisaba, yemeje ko hari abarwayi bagaragaye, ariko ahumuriza abaturage ko kwivuza hakiri kare bifasha gukira neza. Yongeyeho ko iyo ndwara yandura byoroshye, cyane cyane binyuze mu gukoranaho n’uwanduye, ashimangira ko abantu batandatu bamaze gukira, nk’uko imibare y’inzego z’ibanze ibigaragaza.
Ubuyobozi burasaba abaturage kwihutira kwivuza igihe babonye ibimenyetso bya mbere, gukurikiza isuku ihamye (by’umwihariko gukaraba intoki kenshi), kwirinda kwegera abarwayi, no gutandukanya abaketsweho kuyirwara mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ryayo.
Abashinzwe ubuzima batangaje ko hakomeje gukurikirana hafi uko ikibazo gihagaze i Gihungwe, mu gihe hategerejwe ibisubizo by’ibipimo byimbitse bizafasha kumenya neza iyo ndwara no gufata ingamba ziboneye zo kuyirwanya.

— Minembwe Capital News






