Burundi: Mu kinyabufura abaturanyi bamusabye kubaha amahoro, uwo ni ushinzwe umutekano ubisabwa.
Umugabo uheruka guhabwa akazi ku busekirite mu nkambi y’i mpunzi ya Musasa iherereye mu ntara ya Ngonzi mu gihugu cy’u Burundi, abayirimo bamusabye kubaha amahoro.
Bikubiye mu butumwa bw’amajwi n’uburi mu nyandiko abari i Musasa bahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, ni nyuma y’aho uwitwa Sadoki Kandida ukora akazi ku busekirite akomeje ku babangamiye ku kigero kiri hejuru cyane.
Nubwo abatanze ubwo butumwa badashaka kwimenyekanisha ku mpamvu z’umutekano wabo, ariko mu butumwa bwabo bagaragaza ko uriya musekirite ababangamiye cyane.
Ubutumwa bwabo butangira bugira buti: “Turabasuhuje, twebwe dutuye i Musasa mu nkambi. Turifuza ko wo tambutsa ubutumwa bwacu mu makuru kuko tubangamiwe cyane n’Umugabo uheruka guhabwa akazi ku busekirite hano mu nkambi. Yitwa Kandida ni uwo mu muryango wa Badinzi ni Umunyamulenge.”
Ubu butumwa bunagaragaza ko Kandida atari we ukora ako kazi ku busekirite wenyine, hubwo ko agakorana n’abandi Banyamulenge batatu ndetse n’abandi basore bo mu bwoko bw’Abafulero. Ariko ko uyu Kandida ari we ubabangamiye impunzi wenyine, kandi ko ahanini abangamira abo mu bwoko bwabo Abanyamulenge.

Bagasobanura ko nyuma y’isaha zitatu z’ijoro nk’uko amategeko y’inkambi abiteganya, mu gihe agize uwo asanga imbere y’urugo rwiwe cyangwa hirya yarwo, abahana kimwe bose, kuko ahita abajana gufungirwa muri kasho y’igipolisi iraho hafi.
Banatanze n’urugero bavuga ko kuri ubu afungishije abantu barindwi, barimo Abanyamulenge batandatu, mu gihe uwo mubwoko bw’Abafulero we ari umwe gusa.
Ati: “Si ukuvuga ngo Abanyamulenge nibo batumvira gusa, hubwo abafungisha nkana. Twaramwigishije ariko yaratunaniye.”
Ndetse banavuze ko umusore w’Umunyamulenge yaraye afungishije mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 13/05/2025, ko yamusanze imbere y’ubwiherero( toilet) yagiye kwihagarika. Ibi bikaba bikomeje kuzamura imyivumbagatanyo ku mpuzi ziri muri iyi nkambi y’i Musasa.
Bityo, bagasaba ubuyobozi bw’i nkambi n’ubwa Leta, ndetse n’abavandimwe ba Kandinda kumugira inama agatanga amahoro ku mpunzi kuko zifite ibibazo byisnhi biziraje inshinga.
Ati: “Ubutumwa bwacu ni ukugira ngo ubuyobozi bwo hejuru bumenye aya makuru, ndetse kandi Kandida afite n’abavandimwe be bari kure n’abari hafi bamugire inama aduhe umutekano. Turifuza gutekana kuko ibibazo dufite n’ibyinshi, n’ibyubuhunzi byonyine biraturuhije.”