Burya Abanyaburayi ngo n’ubwo bakolonije Abanya-Frika ariko n’abo ni abacakara kimwe n’abandi- byose abishize ku karubanda
Nubwo Abanyaburayi bagize uruhare rukomeye mu kugurisha Abanya-Frika nk’abacakara, babakoloniza; nyuma bakaza kubabeshya ko babahaye ubwigenge kandi ubukungu bwose bw’afrika aribo babwitwarira, bagashyiraho bamwe mu bayobozi b’afrika, icyo bagiye bakora bakabanza kubagisha inama, burya na bo ni abacakara ba Amerika.
Byatangajwe na Tito Rutaremara umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu ngishwanama rw’inararibonye, yagaragaje ko baribasanzwe bazi ko Amerika ari igihugu cy’igihangange gitegaka isi yose, ariko bibwira ko Abanyaburayi ari abafatanyabikorwa bayo atari abagaru bayo, ariko mu kuri ni abacakara bayo kimwe n’abandi.
Ibi Tito Rutaremara yabinyujije mu butumwa aheruka kunyuza kuri x yahoze yitwa Twitter, aho yagize ati: “Trump ni we watweretse ko Abanyaburayi ari abagaragu nk’abandi bose.”
Mbere y’ubu butumwa Tito Rutaremara ahagana mu mpera z’umwaka wa 2024, nabwo yigeze gutangaza avuga ku matora y’icyo gihugu cy’igihangange ku isi (Amerika), avuga ko uwabaye perezida wa mbere wacyo, Abraham Lincoln, yabeshye ko demokarasi muri Amerika ari iy’abaturage, ikorwa n’abaturage igakorerwa abaturage. Ariko ko ataribyo
Ati: “Ahubwo muri Amerika demokarasi ni iyabakire, ni iy’amasendika akize, igahabwa umurongo na maneko z’Amerika.”
Tito Rutaremara yasobanuye ko Abanyamerika b’amahame ya Repubulika n’aba b’amahame y’abademokarasi bose intego yabo ni ukurwanira ko Amerika itegeka isi, ikavuga ururimi rw’Amerika, igakurikira politiki n’imitekerereze by’amerika, ikayoborwa na Amerika, ikaririmba Amerika, umuco n’ibitekerezo by’isi bikaba ibya Amerika.
Yakomeje yerekana ko hari inzego z’abagomba kuba abagaragu b’amerika agira ati: “Hari urwego rwa mbere rwegereye Amerika; ni abagaragu b’inshuti cyane ni : u Bwongereza na Israel, mu gihe urwego rwa kabiri rwegereye Amerika ari abagaragu b’ibyegera: ni Abanyaburayi, ubuyapani, Australia, New Zealand, ubuyapani na Australia.
Yunzemo ati: “Urwego rwa gatatu ni abagaragu b’abatahira barimo, Brezil, Mexique, Indonesia, India, South Arabia. Abagaragu ba rubanda rwa giseseka ni Abanyazia, Amerika y’Epfo, Abanyamerika yo hagati n’Ababyafrika. Aba bagaragu bose Amerika ibategekesha ibintu byinshi ariko hari ibintu 2 binini; kimwe ni imbunda. Ni icyo gituma Amerika ifite ibirindiro byinshi by’ingabo birenze 700 ku isi yose.”
Ibindi yagaragaje birimo idorali, rikorwa n’Abanyamerika isi yose ikarikoresha bo bigaramiye, nubwo hari ibihugu byayinaniye, birimo u Bushinwa, u Burusiya na Cuba.
Trump akijya ku butegetsi yahuye n’abayobozi b’i Burayi bagize NATO arababwira ati: “Amerika izakomeza gutanga amafaranga menshi muri NATO kandi arimwe irengera? Muhaguruke mutange amafaranga, icyatangaje ni uko bahise bavuga bati ni byo nyakubahwa.”
Trump aje bwa kabiri ku butegetsi naho yabwiye Abanyaburayi ati: “Ndashaka ko intambara y’u Burusiya na Ukraine ihagarara.” Abanyaburayi baramusubije ati: “Ko twari twarumvikanye ko tuzayirwana kugeza igihe tuyitsindiye?” Trump ati: “Ibyo ni byanyu njye ndashaka ko ihagarara.”
Igihe bagihugiye muri ibyo, Trump ati: “Amerika n’u Burusiya birahurira i Riyadh muri Saud Arabia, Abanyaburayi barasakuza bati: “Kuki tutabanje kubiganiraho? Trump ati”Ese mwe ko muhugiye mu ntambara, mu yitegure niba mu bishoboye.”
Abanyaburayi bati: “Ese kuki utabanje kubwira perezida Zelenskyy? Trump ati: “nabe aretse nzaba mubwira.”
Muri icyo gihe, Trump asanga mu isanduku ya Amerika harimo amafaranga make, azamura imisoro ku isi yose, ibihugu byanga agasuzuguro nk’u Bushinwa n’abo bazamura imisoro nk’uko Amerika yabikoze.
Tito ati: “Twibwiraga ko Abanyaburayi ari ibihangange wenda ko bari bwigane u Bushinwa, ahubwo baranuma, ariko bagerageza kwinginga Trump ngo nibura abagabanyirize imisoro, bohereza umuyobozi mukuru w’umuryango w’u Burayi wunze ubumwe ajya gupfukamira Trump.
Na we amusubiza ko agiye kubyigaho. Abanyaburayi barakomeje barasakuza bati kuki Trump yemera kumvikana n’u Burusiya yaretse tugakomeza kurwana nabwo ko tuzatsinda.
Trump abyumvise arabahamagara ati: “Rero umutekano wacu nka Amerika ufite garanti, kuko intambara iri kubera kure y’igihugu cyacu,” ahita abategeka kongera ingengo y’imari kugira ngo babone kugura imbunda zihagije. Kandi bajye bazigura muri Amerika gusa. Nabo barabyemera.
Nyuma yaho Trump ati: “Ngiye guhura na Putin.” Abanyaburayi barasakuza bati “ubwo se muzaganira iki? Kuki utatubwiye ngo dufatikanye tuganire kubyo uzavuga? Trump arabihorera.
Babonye Trump abihoreye bamusaba kuzabwira u Burusiya gutanga agahenge k’imirwano, nabwo arabihorera.
Trump yakira Putin muri Alaska ni icyubahiro cyinshi, bibabaza Abanyaburayi, kuko bagize bati: “Ko ari umwanzi, kuki amwakiriye atyo? Putin asobanurira Trump ko gutanga agahenge k’imirwano bidashoboka kandi ko ibyiza babanza kuganira ku mpamvu zateye iyo ntambara. Trump arabyemera.
Iyi nama irangiye Abanyaburayi bati “Trump natubwire ibyayivuyemo, nabwo arabihorera. Babonye ko abihoreye bamusaba basi gutumiza Zelenskyy akabimunwira,abyemeye bati tuzamuherekeza arabyemera nabyo.
Zelenskyy n’abanyaburayi bageze muri White House, Trump abanza kwakira Zelenskyy bamarana isaha yose abanza kumwemeza ibyo agomba kwemera kandi amwemerera umutekano mu gihugu cye. Mubyo yamwemeje n’u kurekura ibice bimwe akabiha u Burusiya nuko nta gahenge kagomba kuzabaho.
Tito avuga ko ikibazo cy’abanyaburayi kuko babuze ikindi bakora, basigaye basaba ko aribo bazahagarara hagati ya Ukraine n’u Burusiya mu kugarura amahoro muri Ukraine imishyikirano irangiye.
Trump ababwira ko ibyo ari byabo, ariko abategeka ko muri iki gihe bagifasha Ukraine bagomba guteranya amafaranga bagakomeza kugura imbunda muri America.
Ahita agaragaza ko ibyo bakora byose ari abagaragu nk’abandi bose.