Butembo abaturage mu Myigaragambyo Ikaze
Abaturage bo mu mujyi wa Butembo bigabije imihanda mu myigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi bwakorewe i Biambwe, muri territoire ya Lubero, bwahitanye nibura abantu 29 tariki ya 16/11/2025.
Abarenga amagana bagaragaje uburakari n’agahinda batewe n’iyi mpuruza y’umutekano ikomeje kwibasira abaturage b’inzirakarengane. Basabye ko etat de siège ibangamiye byinshi mu buzima bwa buri munsi ihita ikurwaho, ndetse ko hashyirwaho igikorwa gikomeye cya gisirikare cyatuma abaturage bongera kugira umutekano.
Abigaragambya bongeye gusaba Leta gukora ibishoboka byose kugira ngo ADF irandurwe, bityo ubuzima bw’abasivili burindwe mu buryo burambye.






