Muri Eastern ya Congo, umuyobozi mushya w’igisirikare mu Minembwe ho muri territory ya Fizi, Général de brigade Andre Ehonza arasaba abasirikare ayoboye kwirinda imvugo zivangura no kubaha amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu igihe bari mu ntambara.
Umuvugizi w’isirikare ca Congo muri brigade ya 12 Lieutenant Jérémie Meya avuga ko Générale Andre Ehonza yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abasirikare bo muri burigade ya 12 barimo na bo muri task force bagizwe n’ingabo z’Abarundi.
Muri iri tangazao kandi Lieutenant Jérémie Meya uvugira iyi brigade 12 avuga ko Général Andre Ehonza yasabye abasirikare abereye umuyobozi kwirinda gukoresha imvugo y’amacakubiri yita Abanyamulenge ko ari Abanyarwanda kandi ari Abanyekongo
Bamwe mu baturage batuye muri aka karere ka Minembwe ahabarizwa iyi brigade basanga ibi biganiro bya Général mushya n’abasirikare bishobora gutuma uburenganzira bwa muntu bwongera kubahrizwa muri aka karere kamaze imyaka irenga irindwi mu ntambara.
Usibye ibi biganiro uyu muyobozi yagiranye n’abasirikare, yaganiriye n’abayobozi gakondo ba za localité zitandukanye zo mu Minembwe. Ibiganiro byibanze ku gushaka uburyo amahoro yakongera kugaruka muri aka karere
Aka karere ka Minembwe kari mu birometero bigera kuri 350 n’umujyi wa Bukavu kamaze hafi imyaka irenga irindwi mu ntambara z’imitwe yitwaje ibirwanisho yica abaturage, ikanyaga amatungo ndetse igasenya n’amazu, ibitaro n’amashuri.
Awesome
Good my friend and you are welcome.