Byagaragajwe ko Isi iri mu kaga gakomeye, hatangazwa icya korwa mu maguru mashya.
Ni mu butumwa bwatanzwe n’umunyabaanga mukuru w’u muryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko Isi iri mu kaga gakomeye asaba ko hakwiye gushakwa igisubizo ku makimbirane ari hagati ya Israel na Hezbollah ashobora kubyara intambara ikomeye.
Aharejo tariki ya 21/06/2024, nibwo Antonio Guterres yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, agaragaza ko ibi avuga ko Isi idakwikiye kubona Lebanon iba nka Gaza, asanga bishobora guteza amakuba nyambukiranyamipaka, bityo akangurira izi mpande zombi guharanira amahoro.
Yagize ati: “Isi igomba kuvuga mu ijwi riranguruye kandi mu buryo bweruye, guhita bivaho ntibishoboka gusa ni ngombwa. Si ngombwa gukoresha igisubizo cya gisirikare.”
Yakomeje avuga ko abantu benshi bamaze kubura ubuzima bwabo ndetse ko abandi birukanwa mu ngo zabo haba muri Lebanoni na Israel.
Guterres yongeyeho ko ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro ku Isi zimaze gukora ibishoboka ngo amakimbirane arangire no gufasha gukumira.
Tariki ya 19/06/2024, umuyobozi w’ingabo z’Abashiya, Hassan Nassrahllah yateguje ko Hezbollah yiteguye guhangana mu ntambara na Israel kandi ko ishobora gutera Intara y’Amajyaruguru y’icyo gihugu, mu gihe haramutse hiyongereyeho.
Ibi byatumye nyuma y’uko umwe mu bayobozi bakuru b’iryo tsinda, Hajj Sami Taleb Abdullah yiciwe mu gitero Israel yagabye mu majyepfo ya Lebanon mu Cyumweru gishize.
Ni mu gihe kandi muri iki Cyumweru, minisitiri w’u banye n’amahanga wa Israel, Israel Katz yaburiye ko igihugu cye kiri hafi guhindura amabwiriza y’umukino wabo wo kurwanya umutwe w’Abashyiya.
MCN.....