Byakaze FARDC n’abambari bayo bagiye kwigizwa kure.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryarahiriye kwigiza kure ingabo za FARDC iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro, nyuma y’aho zimaze iminsi myinshi mu myiteguro yo kurwanya ririya huriro.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’umuvugizi wa AFC/M23 mu byagisirikare, Lt.Col. Willy Ngoma, watangaje ko ihuriro ry’ingabo za Congo zikomeje kurenga ku gahenge, bityo bakaba bagiye kuzigiza kure.
Yagize ati: “Kwiyubaka kw’ihuriro rigamije ikibi mu bijyanye n’intwaro ndetse n’abasirikare kugaragaza umugambi w’iyi Leta wo kugaba ibitero bigari. Intare ziri maso kugira ngo zirinde abaturage kandi hejuru ya byose, kugumisha ikibi kure hashoboka.”
Ni mu gihe kandi na Kanyuka Lawrence, umuvugizi w’uyu mutwe wa AFC/M23 mu bya politiki, yavuze ko bafite amakuru ahagije abagaragariza ko leta y’i Kinshasa ikomeje kurunda abasirikare n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ati: “Muri Uvira, yohereje abarwanyi b’iterabwoba ba FDLR, Mai Mai n’imbonerakure, bavuye muri Hewa Bora, Kindu, Kilembwe, n’ahandi.”
Yanavuze ko indege yaseshye abasirikare ba FARDC ibavana muri Kisangani n’intwaro ibajyana muri Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu minsi ishize nabwo yari yatangaje ko mu duce twinshi two mu Burasirazuba bwa Congo turimo Nzimba, Bunyakiri, Mwenga na Uvira twagaragayemo abasirikare benshi bari kwitegura intambara.
Yakomeje avuga ko tariki 10/08/2025, ubwato bubiri bwatwaye abasirikare 1125 ba Leta ya Congo bubageza Uvira, bubavanye i Kalemi.
Ibi Leta ikaba ikomeje kubikora, mu gihe mu minsi mike ishize yashyize umukono ku mahame ngenderwaho agamije ko impande zombi zigera ku mahoro arambye.
Izi mpande zombi zotangiye ibiganiro by’amahoro bishingiye kuri aya mahame bitarenze tariki 08/08/2025, ariko ntibyakunze kuko AFC/M23 yavuze ko itatumiwe.