• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Byakaze, i Fizi Abapfulero n’Ababembe basubiranyemo baramarana.

minebwenews by minebwenews
April 15, 2025
in Conflict & Security
0
FARDC, FDLR na Wazalendo bagabye ibitero bikomeye ku Banyamulenge.
111
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Byakaze, i Fizi Abapfulero n’Ababembe basubiranyemo baramarana.

You might also like

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

Amakuru aturuka muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko Mai Mai y’Abapfulero n’iy’Ababembe byasubiranyemo baricyana kubi.

Ahagana igihe c’isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15/04/2025, ni bwo urusaku rw’imbunda rwatangiye kumvikana hagati ya Mai y’uruhande rw’Abapfulero n’iyo mu ruhande rw’Ababembe.

Mai Mai yo mu ruhande rw’Ababembe ikaba iyobowe n’uwiyita General Hamuri Yakutumba, mu gihe iyo mu ruhande rw’Abapfulero nayo iyobowe na Colonel Ngomanzito.

Amakuru akavuga ko imirwano y’izi mpande zombi yabereye ahitwa i Manga, aha akaba ari mu gace ka Ubwari gaherereye mu ntera ngufi uvuye mu mujyi wa Baraka muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Isubiranamo ry’izi mpande zombi nk’uko amakuru yatanzwe n’Abapfulero akomeza avuga, uruhande rwa Gen.Hamuli Yakutumba rwatakaje babiri abandi babiri barapfa, mu gihe kurundi ruhande rwo kwa Ngomanzito ntakiramenyakana.

Nanone kandi andi makuru yo ku ruhande yemeza ko impande zombi bicanye baramarana, kandi ko hapfuye ababarirwa mu mirongo ku mpande zombi mu gihe ababarirwa mu magana bo bakomeretse.

Icyongeyeho iri subiranamo hagati y’abarwanyi bayobowe na Colonel Ngomanzito n’abayobowe na Gen.Hamuri Yakutumba, ryatumye abaturage benshi baherereye muri ibyo bice byaberagamo imirwano bahunga ku bwinshi, aho benshi berekezaga i Baraka abandi n’abo nanone bakerekeza mu bindi bice bitabereyemo imirwano byo muri Fizi.

Iri subiranamo rya Mai Mai, rije rikurikira n’ubundi indi mirwano yabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, hagati y’abarwanyi bo kwa Hamuri Yakutumba n’abo kwa General Ebuela Tresor Mutetezi nawe ukomoka mu bwoko bw’Ababembe.

Iyi mirwano ikaba ari yo yasize ihitanye ubuzima bwa General Tresor Mutetezi Ebuela. Nayo ikaba yarabereye mu bice biherereye hagati ya zone Fizi n’umujyi wa Baraka.

Tags: FiziIsubiranamoMai Mai
Share44Tweet28Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw'abasivili benshi Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyifashishe indege z'intambara gitera ibisasu ahatuwe cyane n'abaturage bihitana abatari bake....

Read moreDetails

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyohereje Brigadier General Amuli Civiri na Brigadier General Ilunga Kabamba mu mujyi...

Read moreDetails

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabyukiye mu mirwano na Wazalendo...

Read moreDetails

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y'Amajyaruguru hagati y'Ingabo za Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y'Amajyepfo Amakuru aturuka muri Kivu y'Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko imirwano yakomeye...

Read moreDetails
Next Post
Wazalendo bo mu misozi ya Uvira baheruka gutera umugongo Leta y’i Kinshasa basobanuye impamvu.

Wazalendo bo mu misozi ya Uvira baheruka gutera umugongo Leta y'i Kinshasa basobanuye impamvu.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?