Byakaze, UPDF yacyanye umubano wayo n’u Budage.
Igisirikare cya Uganda kizwi nka UPDF cyahagaritse umubano wacyo n’u Budage, nyuma yo kubushinja gukorana n’imitwe y’inyeshyamba irwanya iki gihugu.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’umuvugizi wagateganyo w’Ingabo za Uganda, Colonel Chris Magezi, aho yatangaje ko u Budage bushigikiye imigambi mibi y’abarwanya Leta y’i Kampala.
Nk’uko Colonel Chris Magezi abivuga nuko amakuru bakesha iperereza ry’igisirikare cyabo, abahamiriza ko Ambasaderi Mathias Schauer w’u Budage i Kampala, ashigikiye ibikorwa by’abarwanya ndetse bashaka gukuraho ubutegetsi bwa perezida Yoweli Kaguta Miseveni w’iki gihugu.
Ati: “Dufite amakuru yo mu iperereza, ahamya ko Mathias Schauer Ambasaderi w’u Budage hano i Kampala, ashigikiye ibikorwa by’abarwanya ndetse bashaka gukuraho ubutegetsi bw’iki gihugu.”
Kugeza ubu yaba u Budage cyangwa Ambasaderi wabwo ushinjwa iyo migambi mibi yo guhungabanya umutekano wa Uganda ntacyo barabivugaho.
Kimwecyo, ibyo bibaye mu gihe ibinyamakuru byinshi byo muri Uganda n’ibyo hanze yayo, bigize iminsi bitangaza ko muri iki gihugu hari kuvuka imitwe yitwaje imbunda ishaka gukuraho ubutegetsi buriho.
Perezida Miseveni, uri ku ngoma kuri none, yayigiyeho mu mwaka wa 1986, nyuma yo kurwanya ubutegetsi bwariho icyo gihe akabutsinda. Bivuze ko amaze imyaka 39 ayoboye iki gihugu.